Inzoga yitwa K’BAMBA yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda nyuma yo kuvugwaho kwica abantu i Gasabo
Nyuma y’impfu z’abantu zidasobanutse mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo, aho benshi mu baturage bashyize mu majwi inzoga yitwa K’BAMBA yengerwa mu karere ka Kicukiro, ubu hasohotse itangazo ry’ikigo cy’Igihigu gishinzwe ibiribwa n’imiti(Rwanda Food and Drugs Authority) cyahagaritse by’agateganyo ikwirakwizwa rya K’BAMBA, haba ku bayiranguza, abayidandaza n’abayinywa basabwa kuyihagarika.
Iri tangazo, rije nyuma y’aho itangazamakuru rigaragaje ibibazo by’impfu zidasobanutse z’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, aho benshi bashyize mu majwi iyi nzoga K’BAMBA ko ariyo abapfa bazira. Ntabwo itangazo ryagize icyo rivuga ku kibazo nyirizina. Gusa abo muri iki kigo gishinzwe ibiribwa n’imiti ku murongo wa terefone uri ku rubuga rwabo, bahamirije intyoza.com ko iri tangazo ari iryabo.
Impfu z’aba bantu b’i Gasabo zari zatangiye bavuga ko ari ibigori abantu bategerwamo, abandi bakavuga ko ari umukobwa urimo kuroga abahungu bamubenze (byaje kugaragara ko hadapfa abahungu gusa), nubwo bamwe mu baturage ibi babihakanaga ndetse na Gitifu w’uyu murenge akaza guhamiriza umunyamakuru wa intyoza.com ko bakeka inzoga yitwa K’BAMBA, aho ndetse ubuyobozi bw’umurenge mu nama bwagiranye n’abaturage bwabasabye ko iyi nzoga ihagarikwa kunyobwa.
Dore itangazo riyikura ku isoko n’ibiriherekeje:
Munyaneza Theogene / intyoza.com