Huye/Rusatira-Kimuna: Umukecuru yahisemo kwiyahura aho guha Gitifu ibihumbi 500
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, mu kagari ka Kimuna, Umurenge wa Rusatira ho mu karere ka Huye, umukecuru witwa Mukandekezi Helena yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo gusabwa na Gitifu w’Umurenge amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Fr )y’u Rwanda. Aya mafaranga Gitifu avuga ko ari amande y’uko acuruza inzoga z’ibikwangari.
Amakuru agera ku intyoza.com aturuka mu baturage b’I Rusatira, ahamya ko Gitifu w’Umurenge yagiye mu rugo rw’uwitwa Mukandekezi Helena, akamuca amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frws) kuko ngo yapimaga inzoga zitemewe. Aho kugira ngo uyu wayacibwaga ayatange, yihinnye mu cyumba anywa umuti wa Simakombe ashaka kwiyahura aho gutanga aya mafaranga.
Bamwe muri aba baturage, bavuga ko aya mafaranga yasabwaga uyu muturage nta busobanuro bundi bayaha butari Ruswa ngo kuko niba basanze apima inzoga zitemewe, bari kumujyana agatangira amande ahagenwa n’itegeko n’amabwiriza kuko ngo Gitifu atariwe uca amande ngo anayakire. Gusa na none bahamya ko ikibazo cya ruswa mu bitwa ko bacuruza inzoga z’inkorano zitemewe muri aka gace kimaze gufata indi ntera, kuko ngo n’uyu mukecuru ayo amaze gutanga atagira Gitansi ntagira ingano.
Karisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira aganira n’intyoza.com ntabwo yahakanye ko yageze muri uru rugo, kandi nta nubwo yahakanye ko uyu mukecuru yanyoye uyu muti wa Simakombe.
Abajijwe n’umunyamakuru niba koko uyu mukecuru yanyoye umuti wa Simakombe ubwo yajyaga iwe, yagize ati “ Twari turi mu isuku, tujya kureba isuku kuko asanzwe akora ibikwangari kuko ngira ngo yaranabifungiwe, tuhageze dusanga abantu benshi barimo barabinywa, turabimena noneho turamujyana kuko buriya akenshi batangira amande kuri Polisi, aratubwira ngo agiye mu nzu gufata imiti, ageze mu nzu aratinda tugiye kureba dusanga byamumenetseho biriya bya Simakombe noneho turamubaza tuti tugutware kwa muganga ngo oya ndakira, nta kibazo ndakira”.
Akomeza ati“ Ubwo ariko bamuhaye amata, turategereza ko aruka ntabwo yigeze aruka, dufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga tuvugana n’umuhungu we yari aho ngaho aratubwira ngo nta kibazo, ariko ikigaragara icyo twabonye ni kwa kundi nyine umukecuru yabonye yuko ashobora kujya gufungwa agira ibikangisho”.
Gitifu w’Umurenge wa Rusatira, avuga ko ubwo yajyaga muri uru rugo yari kumwe n’ushinzwe Sante Communautaire( ugenekereje mu nyito yabo ni ushinzwe Isuku n’ibikorwa by’abajyanama b’Ubuzima), kandi ko uyu yamusuzumye agasanga nta Simakombe yanyoye, ko ahubwo yatinye ko najyanwa kwa muganga biri bugaragare kuko ngo bamubazaga bakabona ni muzima. Gusa ku rundi ruhande hibazwa impamvu yahawe amata yo ku murutsa niba atanyoye iyo miti.
Kuba uyu mukecuru yaba yari agiye kwiyahura kubera gutinya amafaranga ibihumbi 500 yacibwaga, Gitifu yagize ati “ Ubundi ni ibihumbi magana atanu, ni Njyanama y’Akarere yabishyizeho kugira ngo babicikeho”.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, avuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zigira ingaruka mu mubiri w’uzinyoye, aho ngo usanga barwara impyiko, umwijima n’igifu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com