Amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye bitumye Minisitiri Diane Gashumba yegura
Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, rivuga ko Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima yamaze gutanga ubwegure bwe kubera amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.
Kwegura kwa Dr Diane Gashumba, wari Minisitiri w’Ubuzima kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka hafi ine, kuje gukurikira iyirukanwa burundu mu bakozi ba Leta ry’uwari umujyanama we, Gahungu Zacharie wazize amakosa akomeye yakoze mu kazi.
Dr Diane Gashumba, ni umuganga w’umwuga kandi w’inzobere mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu mwaka w’1999. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi rusange, akagira impamyabumenyi y’cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kuvura abana. Yayoboraga Minisiteri y’Ubuzima kuva kuwa 04 Ukwakira 2016 aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr Agnes Binagwaho.
Dore itangazo ryo mubiro bya Minisitiri w’intebe ryanyuze kuri Twitter uko rivuga:
Aya makosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yatumye uyu Nyakubahwa yegura muri Guverinoma ntabwo byahsyizwe ahagaragara. Turacyashakisha imvano y’iri yegura n’ayo makosa akomeye n’imiyoborere idakwiye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com