Abakozi 800 bo mu bigo byigenga bicunga umutekano bari guhabwa amahugurwa yihariye
Amahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 akaba arimo kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Abakozi bagera kuri 800 bo mu bigo bitandukanye byigenga bicunga umutekano nibo batangiye guhugurwa ku kwakira neza ababagana, gusaka abantu n’imitwaro yabo, gusaka imodoka, gusuzuma imyirondoro y’abantu, gutahura abanyabyaha n’ibindi bitandukanye.
Aya mauhugurwa agabanyije mu byiciro 10, buri kiciro hahugurwa abakozi 80 baturutse mu bigo 10, ikiciro kimwe kizahugurwa iminsi itanu hahite haza ikindi kugeza amahugurwa asojwe, ibyiciro 10 bizarangira hamaze guhugurwa abakozi 800.
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko hazahugurwa abakozi b’ibigo 10 mu gihe mu Rwanda habarirwa ibigo 17, ariko bose bazagerwaho bagahugurwa. Yavuze ko byose biri mu murongo wo kugira ngo abakozi barusheho kunoza imikorere no gukora kinyamwuga.
CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye aya mahugurwa ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo byigenga bicunga umutekano kuba baragize ubushake bwo kongerera ubushobozi abakozi ndetse bakanabohereza guhugurwa.
Yagize ati “ Muri iki gihe abanyabyaha bakora ibyaha mu buryo butandukanye, mu mayeri menshi bigaragara ko bahuguwe, niyo mpamvu natwe tugomba guhora twihugura tukababa imbere. Abakozi mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano bakamenya gusaka abantu n’ibintu, gutahura umunyacyaha, kumenya gusuzuma imyirondoro y’umuntu ndetse no kwakira neza ababagana n’ibindi bitandukanye”.
Yakomeje avuga ko Polisi yiyemeje kuba hafi ibigo byigenga mu gucunga umutekano kandi izakomeza kubiba hafi kuko bose batahiriza umugozi umwe wo gutuma igihugu gihora ku isonga mu mutekano.
Ati:“ Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzavugurura integanyanyigisho y’amasomo ajyanye n’akazi mukora kugira ngo murusheho kunoza imikorere. Ndasaba abahugurwa kuzakurikira neza ibyo bigishwa ntibizabe amasigaracyicaro kugira ngo nabo bazabashe kuzahugura abandi”.
Alexis Ruterere, umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ihora iharanira ko abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano bahora biyungura ubumenyi.
Yagize ati: “ Guhugurwa namwe ni nko kuvoma ku isoko idakama kubera ubumenyi n’ubunararibonye mufite mu bijyanye no gucunga umutekano. Ubumenyi tuzavoma hano buzadufasha kunoza imikorere yacu”.
Yakomeje avuga ko amahugurwa ari mu murongo mwiza wo kuzamura urwego rw’ibigo byigenga mu gucunga umutekano, bakava mu gucunga umutekano hano mu Rwanda bakaba batangira guhatanira amasoko hanze y’u Rwanda.
Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 17, bifite abakozi barenga ibihumbi 26 bakorera hirya no himo mu gihugu aho bacunga umutekano mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga.
intyoza.com