Abagabo babiri bafatanwe udupfunyika turenga 2500 tw’Urumogi
Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 mu turere twa Kicukiro na Rubavu wasize hafashwe abantu babiri bakwirakwizaga urumogi mu baturage, aho bafatanwe udupfunyika 2590.
Mu karere ka Kicukiro hafatiwe uwitwa Tugirimana Eulade, yafatiwe mu kagari ka Bwerankori, umurenge wa Kigarama. Uyu yafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2101, yarukuraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arunyujije mu muhanda Rubavu- Karongi- Nkomero kugera iwabo mu karere ka Nyanza nyuma akajya kurugurisha mu mujyi wa Kigali ari naho yafatiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Tugirimana kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuzamu w’akabari warumubonanye arucuruza.
Yagize ati: “Tugirimana yari ari kumwe n’abandi bantu babiri basanzwe bagura urwo rumogi barimo guciririkanya amafaranga bari bumwishyure ku dupfunyika 1,000 tw’urumogi ngo bajye kurucuruza i Mageragere, uyu muzamu niko kubumva atanga amakuru kuri Polisi”.
Undi ni uwitwa Uwishema Rodrigue w’imyaka 19 yafatiwe mu karere ka Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yafatanywe udupfunyika 489 tw’urumogi.
Uwishema yari avuye guhaha nk’abandi mu gihugu cy’abaturanyi ageze ku mupaka barabasaka mu gikapu cye basanga yari yashyizemo imyenda arenzaho inkweto n’amatoroshi, ariko abapolisi bakomeje gusaka baza gusangamo n’utwo dupfunyika 489 tw’urumogi.
CIP Umutesi yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bafasha cyane Polisi y’u Rwanda gufata ababikoresha n’ababikwirakwiza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
intyoza.com