Kamonyi: Umurenge wa Runda bibutse bashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo
Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, hashyizwe indabo mu mugezi wa nyabarongo kuko benshi mu batutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bajugunywe muri Nyabarongo.
Kuri uyu wa 15 Mata 2016, abatuye umurenge wa Runda bibutse ku nshuro ya 22, Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho urugendo rwo kwibuka rugana ku mugenzi wa Nyabarongo rwabimburiwe n’igitambo cya Misa yabereye muri Santarari ya Ruyenzi.
Nyuma y’Igitambo cya Misa, urugendo rwakomereje ku mugezi wa Nyabarongo, aha havugiwe amasengesho n’abahagarariye amatorero n’amadini atandukanye, hashyirwa indabo muri uyu mugezi hibukwa benshi mu batutsi bishwe bazira Jenoside yakorewe abatutsi aho bajugunywe muri uyu mugezi bamaze kubica ndetse hakaba n’abo bajugunya mo ari bazima.
Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda aganira n’intyoza.com, avuga ko itariki ya 15 Mata igomba buri mwaka kwibukwa kuko ngo ifite amateka y’umwihariko mu murenge wa Runda.
Christine, avuga ko ari abatutsi bari muri Runda, ari se abaturukaga i Kigali n’ahandi bahunga Jenoside yahakorerwaga ngo barazaga bakaruhukira aha mucyahoze ari Komine Runda.
Christine, avuga ko abatutsi bamaze kuba benshi bavuye mucyahoze ari Komine Runda bagahungira kuri Paruwasi ya Gihara, kwibuka italiki ya 15 Mata, ngo nuko abatutsi bari bahungiye muri Paruwase ya Gihara ariwo munsi biciweho bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.
Christine agira ati:”ni kuri iyo Taliki rero ya 15 interahamwe zaje bamwe zirabapakira zirabazana zibajugunya mu mugezi wa Nyabarongo abandi baza babashoreye kuva kuri Paruwase Gihara kugera kuruzi rwa Nyabarongo bagenda babarohamo, hari abo baroshyemo bahetse abana, abo baroshyemo bahambiriye, abo baroshyemo bonyine, kuri uwo munsi rero mu cyahoze ari Komine Runda niho hapfuye abatutsi benshi, bicwa bavanywe kuri Paruwase ya Gihara kandi babaroha mu mugezi wa Nyabarongo”.
Akomeza agira ati:” ni muri urwo rwego rero twibuka dukoze urugendo, urugendo dukora kuri iyi Taliki tuba tuzirikana abo bavanywe i Gihara n’amaguru bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, tukazirikana abari bavuye mu murenge wa Rugarika bazi ko baje kubona amakiriro muri Runda, bahageze naho baricwa kandi nabo bose bamanurwa bashorewe bunyamaswa bakarohwa mu mugezi wa Nyabarongo”.
Ati:”Tuza rero ku mugezi wa Nyabarongo, kubunamira, kubibuka, kubasubiza agaciro, kubazirikana kuko nta n’ubundi buryo tuzababona kugira ngo byibura tubashyingure mu cyubahiro nk’ahandi hose imibiri ibonywe ishyingurwa munzibutso, Umugezi wa Nyabarongo rero tuwufata muby’ukuri nk’urwibutso kubera ko ubitse abantu benshi”.
Ubwo bahindukiraga bavuye ku mugezi wa Nyabarongo, abari muri uru rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, bahuriye mukigo cy’ishuri cya ISETAR, aha mu kigo bakaba bacanye urumuri rw’icyizere ndetse bumva ibiganiro n’ubuhamya bitandukanye ku mateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Munyaneza Theogene / intyoza.com