Nyanza: Ukuriye DASSO mu karere, arashinjwa na bagenzi be ubusinzi no kubahohotera
Bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano-DASSO mu karere ka Nyanza, barashinja mugenzi wabo ubayobora imyitwarire idahwitse yo kuza ijoro yasinze, akurira uruzitiro rw’Akarere agakubita aba DASSO abasanze kuburinzi.
Mu baganiriye n’umunyamakuru, ariko bakamusaba ko atatangaza amazina yabo, umwe muribo yagize ati” Mu by’ukuri muri rusange Dasso zo mu karere ka Nyanza dufite umuyobozi udukuriye mu karere araduhohotera, cyane cyane abakorera ku karere akazi k’umutekano hari ubwo ajya aza n’ijoro yasinze akurira Cloture(uruzitiro rw’akarere) bikitwa ko aje kugenzura abaraye mu kazi nta kibazo cyavutse agakubita abaraye uburinzi kuko nanjye hari ubwo yaje naharaye aza saa munani z’ijoro adutegeka ko twese tugomba kuryama hasi imvura yaguye”.
Akomeza avuga ko icyo gihe bamwe bemeye kuryama hasi arabakubita. Avuga ko ibi atari rimwe cyangwa kabiri bibaye, avuga ko aba yinjiye ntitumenye aho yanyuze.
Mugenzi we nawe agira ati” Bigaragara nk’imikorere mibi aho umuyobozi aza yasinze agakubita abashinzwe umutekano kandi bari maso. Nk’umuyobozi ushinzwe Dasso k’urwego rw’akarere ntakwiye kurira uruzitiro cyane ko aba yambaye sivile kandi Dasso ishinzwe umutekano ntiyabasha gutandukanya umujura cyangwa undi wuriye yigize umuyobozi”.
Hari umwe mu ba DASSO ushinja uyu muyobozi we ko kenshi bamwitabaza bahuye n’ibiibazo bashaka ubufasha akanga kubatabara. Uyu avuga ko ri bamwe mu ba DASSO batagishaka gutabaza uyu mukuru wabo, ahubwo bagahitamo kwiyambaza Umuyobozi w’Akarere n’izindi nzegozo zibasha guhita zibaha ubufasha, byaba mu gufata abanyabyaha n’abandi bafite ibyo bakekwaho.
Ku ruhande rw’uyu muyobozi wa Dasso muri aka karere ka Nyanza witwa Bagambiki Donath, ahakana ibyo ashinjwa nabo ayobora. Ku murongo wa telefone yagize ati” Ntabwo waba uyobora abantu ngo unabakubite, ariko mu kazi k’umutekano habaho kugenzura abantu iyo usanze abari k’uburinzi basinziriye ubabwira ko ibyo bakoze ataribyo ukabagira inama ntabwo naza nasinze(…ahita aseka), naho ibyo kurira igipangu ntabwo imyaka mfite nakurira igipangu ngo ngishobore, icyo gihe naba mfashwe nk’umugizi wa nabi”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Kajyambere Patrick, avuga ko ibi bivugwa mu rwego rwa DASSO mu karere byose abyumvanye umunyamakuru, ko we ntabyo yari azi, ariko ko bagiye kubikurikirana.
Ati” Ni ubwambere mbyumvise, ariko n’amakuru meza ko niba harimo ababigaragaje birasaba ko tubikurikirana kugirango habeho n’ingamba zo kubikumira”.
Urwego rwa Dasso mu busanzwe, rufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano. Abo mu karere ka Nyanza, barasaba ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zibishinzwe kureba uko bakemura ibibazo bigaragara nk’amakimbirane mu ba DASSO muri aka karere.
intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Reka mbabwire mwa banyamakuru mwe sindenganya umudasso wananiranye wabahaye amakuru, ndarenganya mwe mwandika ibirebana n’umutekano aha . Iri ni itiku!