Ngororero: 30% by’indwara ziterwa n’umwanda zituruka ku kudasukura amazi yo kunywa
Bamwe mu baturage, kutita ku isuku y’amazi bakoresha yaba anyobwa cyangwa akoreshwa mu yindi mirimo biri mu bibakururira indwara zitandukanye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo byo mu karere ka ngororero, buravuga ko indwara bakunze kuvura 30% byazo, ziterwa n’umwanda cyane uturuka ku kudasukura amazi abaturage banywa.
Dr Emmanuel Ahishakiye, umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo, atangaza ko kubitaro abereye umuyobozi, indwara bavura abaturage inyinshi murizo usanga ari indwara ziterwa n’umwanda, kuburyo ziharira 30% by’indwara zose zigaragara mu bagana ibitaro.
Dr Emmanuel, yemeza ko kutanywa amazi meza aribyo biri kwisonga mugutera izindwara ngo kuko zituruka ku umwanda.
Muganga Emmanuel, ibi ngo abihera kuko iyo babajije abaturage baje kwivuza, impamvu zibatera kurwara indwarara ziterwa n’umwanda, bavuga ko batazizi nabo ariko ko bakunze kwinywera amazi yose babonye nta kuyasukura kandi ntacyo abatwara,
Muganga Emmanuel, asaba abaturage kwitwararika kumazi banywa ngo kuko byakomeza kongera indwara mu gihe batitwararitse ku mazi bakoresha.
Nyiranshimiyimana Olive, umubyeyi ufite imyaka 54 wo mu murenge wa Ngororero, avuga ko atajya ateka amazi cyangwa ngo ayasukure ku bundi buryo ngo ku ko ntacyo bitwaye umuryango we.
Agira ati “reka njye sinjya nteka amazi da! n’abana barinywera nta kibazo kandi ntangaruka bibatera”.
Murekatete Beatrice, utuye mu murenge wa Kavumu we akaba avuga ko imyitwarire nkiyo iriho ariko ko biterwa n’ubukene, ariko ko nubundi niyo batayatetse ntacyo bibatwara.
Murekatete agira ati:“kuri ubu kubona inkwi birahenze, ntabwo wabona izo guteka ibiryo igihe wabibonye ngo ujye no mubyo guteka amazi”. akomeza avuga ko hari zimwe mu ngo zigerageza guteka amazi cyangwa zigakoresha ibikoresho biyasukura (Filtres) zahawe n’akarere ku batishoboye.
Muganza Jean marie Vianney, Umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero we avuga ko akarere kahagurukiye gukangurira abaturage kunywa amazi meza.
Muganza ati:”abaturage duhora tubasaba gukoresha amazi meza, cyane cyane ayo banywa n’agira aho ahurira n’ubuzima bwabo mu mubiri, abadasukura amazi rero ni abatumva bakomeza kwikururira ibyago”.
Muganza, avuga ko muri uru rwego bamaze gutanga ibikoresho bisukura amazi (filters) 10.700 (ibihumbi icumi na Magana arindwi), ku baturage batishoboye kandi iyi gahunda ikaba ikomeje, ngo banatanze kandi amashyiga n’imbabura birondereza ibicanwa ku bashobora guteka amazi.
Muri aka karere ka Ngororero, 64% by’abagatuye nibo bafite amazi meza naho abandi bakoresha imigezi, ibinamba n’andi mavomero adasukuye, aho bisaba kwitwararika isuku y’amazi mbere yo kuyakoresha. Kutayasukura bikaba byakomeza kongera indwara ziterwa n’umwanda nkuko Dr Ahishakiye abivuga.
Aimable UWIZEYIMANA