Ruhango: Uwacitse ku icumu yatemaguriwe imyaka irimo urutoki n’imyumbati
Mu ijoro ryacyeye rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, abantu bataramenyekana biraye mu myaka y’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi barararika.
Imyaka yangijwe igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza Soya, byose by’uwitwa Nyiramporampoze Chantal mwene Mbaraga Merchior na Mukabenda Deborah.
Amakuru y’ubu bugome bwakorewe Nyiramporamboze Chantal, yemezwa na Meya Habarurema Valens w’Akarere ka Ruhango. Avuga ko ari amakuru bamenye ndetse bakirimo gukurikirana ngo bamenye neza imvano kandi n’uwaba yabigizemo uruhare akurikiranwe.
Meya Habarurema, abajijwe na intyoza.com iby’uyu muturage wacitse ku Icumu watemewe urutoki, yasubije ko amakuru ariyo ariko ko nta byinshi baramenya. Ati“ Turacyabikurikirana, ntabwo turamenya neza ibirenze ibyo ngibyo”.
Abajijwe niba mu busesenguzi nk’inzego z’ubuyobozi, ndetse n’ibyo baba bamaze kugeraho niba ibyabaye haba hari isano bifitanye n’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda binjiyemo, yagize ati“ Ntabwo turarangiza gukora Analysis( isesengura) ngo dufate umwanzuro, turacyabirimo n’ubu nibyo turimo kureba”.
Meya Habarurema Valens, yabwiye umunyamakuru ko nubwo nta muntu nyirizina urafatwa ngo abe yahamwa n’ibi bikorwa, ngo hari umuturanyi ukekwa bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Gusa uyu nawe ngo ni ugukekwa kuko nta gihamya gikomeye mu gihe iperereza ryo rigikomeje. Avuga kandi ko iki aricyo gikorwa cya mbere kigaragaye mu karere kose ka Ruhango.
Munyaneza Theogene / intyoza.com