Umugore warwaye CoronaVirus atwite, yabyariye aho akurikiranirwa
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umugore urimo kwitabwaho n’abaganga mucyumba cy’akato yashyizwemo mu murwa mukuru Yaoundé wo mu gihugu cya Cameroun kubera yanduye CoronaVirus, yabyaye umwana w’Umukobwa, nta kibazo agize.
Umuganga wo muri ibi bitaro uyu mubyeyi yabyariyemo, yavuze ko uyu mubyeyi witwa Mariya w’imyaka 19 y’amavuko, yabyaye mu buryo busanzwe nta kibazo ahuye nacyo. Gusa, yahise atandukanywa n’uruhinjabrwe.
Mu gihe cyo kubyara, uyu mubyeyi unarwaye icyorezo cya CoronaVirus yari yashyizwe ku cyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa “Oxygen” mu gihe yatangiraga kugira ibise.
Dr Yaneu Ngaha Bondja Junie, muganga w’indwara zo mu myanya myibarukiro y’abagore ku bitaro bikuru by’i Yaoundé, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Icyo twakoze ni ugutegura icyumba nuko abyarira ku gitanda cye ari kuri ‘oxygen'”.
Uyu mwana yavutse imburagihe, yavutse apima 2.1kg. Ubu ari kwitabwaho mu ishami ryita ku bana bavutse mu gihe nk’icyo. Ntabwo biramenyekana niba uru ruhinja rwaranduye coronavirus kuko ibizamini bye biracyapimwa, gusa ari kugaburirwa amashereka ya nyina.
Munyaneza Theogene / intyoza.com