Nyanza: Umwarimu n’umusore w’imyaka 23 y’amavuko barakekwaho Ingengabitekerezo ya Jenoside
Aba bombi, yaba Mwarimu n’uyu Musore w’Imyaka 23 y’amavuko babarizwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza. Uyu mwarimu abarizwa mu Murenge wa Ntyazo mu gihe uyu musore ari uwo mu Murenge wa Busasamana.
Mu mudugudu wa Majyambere, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza haravugwa umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa BENIMANA Abdoulkarim ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Uyu, abashinzwe umutekano wo muri uyu mudugudu bagiye kwishyuza iwabo amafaranga y’umutekano, abashinzwe umutekano bakavuga ko yababwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwitwa Nyandwi Innocent ukuriye abakora irondo ry’umwuga yavuze uko byatangiye agira ati” Twagiye kwaka amafaranga y’umutekano dusanga umwana amaze kurya igikoma n’amandazi, maze arabyina avuga ngo njye (BENIMANA) ndibuka ibya lapiri na latatu, umunyabuzima twarikumwe ahita amubaza niba ibihe turimo abizi nawe amubwira ko abizi ndetse afite ibyo yibuka bityo ko nabo bajya kwibuka ibyabo”.
Bamwe mu baturage bari aho byabereye bavuga ko bacyocyoranye ariko nta magambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside bumvanye BENIMANA
Uwitwa INEZA Nabilah yagize ati” Nkanjye waruhari mu ntonganya zahabaye ntabwo numvise amagambo y’ingengabitekerezo”.
Mugenzi we witwa MUTAMURIZA Fatuma nawe yagize ati” Sinzi ukuntu umwana yabyinnye ariko amagambo yavuze ntabwo njye nayumvise kandi narimpari ndikumwe n’abayobozi”.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga muri aka gace uyu musore atuyemo, yasanze ntawuhari. Abo babana kimwe n’abaturanyi be bahamya ko afunze.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, UMUHOZA Marie Michelle yabwiye umunyamakuru ko uyu BENIMANA bamufunguye, aho agomba gukurikiranwa ari hanze.
Ati” Abdoulkariim yarafashwe arafungwa ariko yafunguwe uyu munsi kuwa 14 Mata 2020 akurikiranwe icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside adafunze”.
Umwarimu witwa Kanani wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Katarara nawe arakekwaho ingengabiterezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mudugudu wa Kabusheshe mu kagali ka Bugari.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza Bwana Kabagamba Canisius yabwiye umunyamakuru ati” Umwana yagiye guca amapera, Umwarimu w’I Ntyazo aho kujya kwihaniza ahangara nyirakuru w’umwana amufata mu ijosi aramubwira ngo mureke nice imbwakazi y’umututsikazi”. Akomeza avuga ko uyu mwarimu arimo gukurikiranwa na RIB.
Muri aka karere ka Nyanza mu Cyumweru cy’Icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, havuzwe ingengabitekezo enye (4) mu mirenge itandukanye ariyo Busasamana, Mukingo, Ntyazo
Perezida wa Ibuka asaba abagifite imitima mibi kumva ko ibyo barimo bitajyanye n’igihe. Ati” Abagifite umutima mubi bakwiye kumva ko ibyo twabirenze bitakiriho, twese tukarushaho gusabana nk’abavandimwe”.
Icyumweru cy’Icyunamo cyasojwe kuri uyu wa 13 Mata 2020, ariko gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irakomeje mu gihe cy’iminsi ijana(100). Twibutse ko kwibuka bidahagarara, na nyuma y’iminsi 100.
Twibuke Twiyubaka.
intyoza.com