Nyanza: Umusore arakekwaho gutema se umubyara akoresheje ishoka
Mu mudugudu wa Kavumu B, Umurenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Mata 2020, hari umusore w’imyaka 20 y’amavuko wafashwe akekwaho gutema Se umubyara. Yakoresheje ishoka aho ngo yamuzizaga amafaranga 700 y’u Rwanda.
Umusore witwa NTAWIGIRA Vincent w’imyaka 20 y’amavuko wari usanzwe ubana na se w’imyaka 38 y’amavuko biravugwa ko yamutemye akamukomeretsa mugahanga akoresheje ishoka. Intandaro ngo ni igitoki cyaguraga amafaranga 700 y’u Rwanda nk’uko Nzayisenga Ruth, Umukuru w’Umudugudu wa Kavumu B yabitangarije umunyamakuru wa intyoza.com
Yagize ati” Umwana ngo yagurishije igitoki na se maze ntiyamwishyura, ayamwishyuje se abanza kuyamwima, umuhungu nawe ahita arwana abantu barabakiza ariko umuhungu amera nk’ubitse umujinya nyuma afata ishoka ayikubita se mugahanga”.
Uyu mukuru w’Umudugudu, akomeza avuga ko bahise bashaka Vincent (uvugwaho gutema se) bafatanyije n’abaturage bamushyikiriza RIB Sitasiyo ya Nyagisozi.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, Umuhoza Marie Michelle aho yabwiye umunyamakuru icyaha uyu Ntawigira Vincent akurikiranweho.
Ati” Vincent ubu tuvugana, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyagisozi, akurikiranweho ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bityo Iperereza ryatangiye”.
Kugeza ubu, uwo bivugwa ko yatemwe azira igitoki yaguze n’umwana we amafaranga 700 y’u Rwanda basanzwe babana, ari kwitabwaho n’abaganga aho yajyanwe ku kigondera buzima cya Nyarusange ahita yoherezwa ku bitaro bya Nyanza.
intyoza.com