Nubwo ubukungu butifashe neza, abakoresha Agapfukamunwa bati “Amagara ntaguranwa amagana”
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi bagaragaza ko nubwo ubukungu bwabo butifashe neza bitewe n’ibihe barimo, nta cyababuza gukoresha ako gapfukamunwa, kuko bazi neza ko amagara ataguranwa amagana. Icyakora bo banatekereza ko n’udafite amafaranga yakoresha ubundi buryo bwose bushoboka akirinda icyi cyorezo.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 hatangajwe ingamba zidasanzwe zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza rya coronavirus, inzego nyinshi zahagaritse imirimo ndetse bigira ingaruka z’ubukungu ku banyarwanda benshi.
Mu kwezi kwa Mata nibwo Ministeri y’ubuzima yatangaje ingamba nshya zirimo no kwambara agapfukamunwa ku baturarwanda bose, yaba mu ngo ndetse n’abajya hanze.
Niyomugabo Jean Damascene, umuturage wo mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Runda, avuga ko imyumvire abantu bafite baganisha ku kwerekana ko badashobora kwambara Agapfukamunwa kuko ngo gahenze idakwiye mu gihe buri wese yugarijwe n’icyorezo, avuga ko kwirinda bikwiye gushyirwa imbere kurusha impamvu zindi.
Agira ati“ Agapfukamunwa ni ingenzi cyane muri ibi bihe turimo bidasanzwe, kuko niba tubwirwa ko amatembabuzi ava mu kanwa k’umuntu (amacandwe) cyangwa se mu kwitsamura ashobora kugwa kuri mugenzi wawe cyangwa wowe ubwawe umwe akandura, kwirinda kwiza ni ako gapfukamunwa kayatangira”.
Akomeza ati“ Baca umugani ngo Amagara ntaguranwa amagana”, nta kintu wabona gihenze nk’ubuzima bwawe. Twese tuzi imihangayiko iba iyo umuntu arwaye kuko ubuzima buba busa n’ubwahagaze, rero ntekereza ko wakwemera ukigomwa icyo wari ufite muri gahunda, yewe wanakwigomwa kurya rimwe ariko ukagura agapfukamunwa kuko utariye rimwe ntabwo wapfa ariko iyi Corona yageze iwawe uba ubarirwa mu bapfa n’abakira, uba uriho utariho kubera guhangayika, turabibona hirya no hino”.
Sindikubwabo, ni umuzamu mu rugo rw’umuntu muri Runda, avuga ko yidodeshereje agapfukamunwa ku mutayeri kuko yumvaga ko akwiye kwirinda. Asaba ko n’utabashije kugura utugurishwa mu mafarumasi kuko duhenze, ashobora kujya mu batayeri baba bafite ibitambaro byinshi bakaba bamukorera ako yakoresha kadahenze, bityo akaba yirinze kandi yubahirije amabwiriza ya Leta.
Uyu, avuga ko ibintu byose bijyana n’imyumvire umuntu yifitemo. Gusa na none kuriwe, asanga buri wese akwiye kumva agaciro k’ubuzima bwe, akamenya ko iki ari igihe aho buri wese aramira amagara ye cyane ko ngo ntawe uzi igihe ibi bihe bizarangirira n’uko bizarangira.
Kubwimana Emmanuel, ni umuyobozi w’Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ahamya ko agapfukamunwa ari ingenzi ku buzima bw’umuntu, ko buri wese akwiye kubahiriza amabwiriza ya Leta, aharanira kwirinda no kurinda abandi.
Kubwimana, yemera ko udupfukamunwa dusanzwe tuboneka mu mafarumasi duhenze kuko ibiciro usanga kamwe ari uguhera ku mafaranga igihumbi (1,000Frws) kuzamura kandi kagakoreshwa amasaha make ku buryo utakambara n’umunsi wose. Avuga ko kubera harimo gukorwa utubasha gufurwa, bizorohera buri wese kukagira, akirinda anarinda abandi.
Gusa na none, uyu muyobozi avuga ko byose bigomba kujyana n’ubukangurambaga mu baturage kuko imyumvire y’abantu iba itandukanye, ariko ko ikigenzi ari uko buri wese yumva ko Ubuzima bwe aribwo ashyira imbere kandi akubahiriza gahunda n’amabwiriza ya Leta muri ibi bihe. Hejuru y’ibi, asaba ko buri wese yubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo” kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya.
Leta y’u Rwanda, iherutse gutangaza ku mugaragaro ko buri muturarwanda wese asabwa kwambara Agapfukamunwa yaba ari mu rugo cyangwa se n’ahandi hose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus. Inganda zitandukanye zasabwe gukora ku bwinshi udupfukamunwa tubasha kwambarwa kandi tugafurwa. Byatangajwe ko utugiye gushyirwa ku isoko kamwe gahagaze amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500Frws) kandi ko gafunrwa inshuro eshanu.
Photo/youtube isi dutuye
Munyaneza Theogene / intyoza.com