Kamonyi: Ijambo rya Meya ku kibazo cy’ikorwa ry’umuhanda Ruyenzi, Gihara, Nkoto
Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Kayitesi Alice amara impungenge abakomeje kwibaza iby’ikorwa ry’umuhanda wa Ruyenzi, Gihara-Nkoto. Avuga ko ikorwa ryawo ritahagaze, ko ahubwo ryakomwe mu nkokora na gahunda ya Guma mu rugo. Uyu muhanda ngo nta cyawubangamira gukorwa, urakomeza nyuma y’ikomorerwa ry’ibikorwa bitandukanye .
Kayitesi Alice, aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com ku kuba haba hari ikibazo gituma imirimo y’ikorwa ry’uyu muhanda idakorwa, yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere nta kibazo na kimwe bafite ku ikorwa ryawo ndetse na Kampani ya China Road yawupatanye.
Avuga ko umuhanda utahagaze, ko icyabiteye ari uko ibikorwa byose byari byarahagaze bitewe na Gahunda ya Guma mu rugo, ariko ko ubu ubwo ibikorwa byakomorewe kandi n’ibi bikaba biri mu bigumba gukomeza, ngo nta kabuza, imirimo y’ikorwa ryawo irakomeza.
Meya Kayitesi, avuga ko nta kibazo kiri mu masezerano bagiranye n’uwapatanye uyu muhanda, ko ndetse imbaduko yari afite mu itangira yitambitswe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 cyahise gitera. Avuga kandi ko nta handi hantu azi Kompanyi ya China Road ariyo yapatanye uyu muhanda yigeze inanirwa ibikorwa byayo, bityo ko nta n’impungenge ku ikorwa ry’ibi by’umuhanda.
Soma inkuru isa n’iyi hano:Kamonyi/Runda: Bwambere mu mateka, umuhanda wa Kaburimbo ugiye mu makaritsiye
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, amakuru mashya ni uko hari abakozi b’iyi kampani batangiye ibikorwa byo gupima ahazagenda hayoborwa amazi( za ruhurura) mu rwego rwo kugira ngo umutekano w’umuhanda ubungabungwe, urindwe amazi yawangiza ahubwo ashakirwe inzira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com