Muhanga: Abatuye umujyi wa Muhanga n’abawugenda baratabaza kubera kutagira Gare
Kutagira aho imodoka ziparika ngo abagenzi bavemo cyangwa bajyemo (ahazwi nka Gare) ngo ni igihombo gikabije kubatuye, abakorera n’abagenda mu mujyi wa Muhanga kuko buri mushoferi abasiga aho ashaka.
Abatuye mu mujyi wa Muhanga, abawukoreramo cyangwa abawugenda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, barinubira kuba uyu mujyi utagira Gare imodoka zihagararamo.
Ibi abaturage binubira, bavuga ko babibonamo imbogamizi nyinshi zirimo; umutekano muke kuribo no kubyabo, bakavuga ko uturuka kubwinshi bwinyuranyuranamo ry’ibinyabiziga byaba ibitwara abantu cyangwa ibitwara imizigo.
Kuba imodoka zisiga abagenzi aho ziboneye kandi, bamwe mubagenzi ngo bibaviramo kuyobagurika cyane kubaje batazi Muhanga, bamwe ugasanga baratega amapikipiki cyangwa amagare babuze amerekezo bitewe naho imodoka yabasize.
Gutaka no gutabaza kw’abagenzi, abashoferi nabo barabihamya bakavuga ko kubera kubura aho baparika usanga bibagoye kubona aho basiga umugenzi bityo bigatuma bashakisha aho bamusiga yaba ahishimiye cyangwa atahishimiye ngo nabwo bakabikora bihishe kuko ntahazwi ho kuba imodoka zasiga abagenzi.
Abashoferi bavuga kandi ko ibi bibateranya n’abagenzi kuko usanga kenshi batongana, nubwo ngo abashoferi bagerageza gushaka aho bihengeka, ngo ntibiba byoroshye ngo kuko ubwo baba barwana no gushaka aho basiga umugenzi ngo usanga polisi nayo ihise ibafata ikabandikira ngo kuko nta byapa byahateganyirijwe.
Haba k’uruhande rw’abagenzi, haba k’uruhande rw’abashoferi, ibyifuzo byabo ni uko Gare batangiye kubakirwa yakuzura kuburyo yagabanya ibi bibazo bafite cyane ko bari barasezeranyijwe ko iyi Gare izuzura mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka (kwararenze).
Abagenzi n’abashoferi, kuribo bavuga ko babeshywe n’ubuyobozi bw’akarere bwacyuye igihe kuko ngo iyo urebye aho imirimo igeze yo kubaka iyi Gare ntacyizere gihari ko uyu mwaka wasiga iyi Gare irangiye.
Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’aka karere, nawe ubwe ntagihe atanga cyo kurangiza imirimo y’inyubako ya Gare, ibi abihera ngo kuko Rwiyemezamirimo yari yayihagaritse kubera ko amafaranga yari yamushiranye.
Gusa ngo kuriwe, igomba gusubukurwa kubakwa ku ingengo y’imari izatangira gukoreshwa mukwezi kwa karindwi ya 2016-2017, ari naho ahera asaba abatuye uyu mugi n’abawugenda kwihanganira impinduka zo kuba igihe cyo kurangiza imirimo y’iyi Gare cyarahindutse.
Imirimo yo kubaka iyi Gare yatangiye mu mwaka wa 2014, ubuyobozi bw’akarere na Rwiyemezamirimo bari batanze igihe kingana n’umwaka umwe, Nyamara magingo aya ikaba itaruzura, benshi mu bakoresha uyu mujyi wa muhanga mu buryo butandukanye bibaza niba ari amafaranga koko yabuze cyangwa se niba hari ahandi byapfiriye.
UWIZEYIMANA Aimable