Nyanza: Abakora irondo bagiye gusangira amakuru babikesha Radio(ibyombo) baguriwe n’abaturage
Abaturage batuye mu midugudu itandukanye y’Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bishyize hamwe bagura ibyombo 41 (Radio z’itumanaho) bizajya bibafasha kwicungira umutekano kandi bagasangira amakuru ku gihe kimwe.
Abakuru b’imidugudu itandukanye yo mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020 bashyikirijwe ibi byombo byaguzwe bigizwemo uruhare n’abaturage bayobora, mu rwego rwo kwicungira umutekano ariko kandi bakanasangira amakuru bidatwaye amafaranga, hadakenewe iminara kandi amakuru akabagereraho rimwe bitabaye ngombwa ko baba bari hamwe, begeranye.
Mu gushyikirizwa ibi byombo, abazabikoresha bavuze ko ari inzira nziza zo koroherezwa akazi. Uwitwa Sibomana Bosco uyobora Umudugudu wa Kidaturwa yagize ati” Ubu bizajya bitworohera niba ari inka yibwe kure yacu duhite tubimenyera rimwe twese”.
Mugenzi we witwa Ndayishimiye Samuel, Umukuru w’ Umudugudu wa Mwima nawe yagize ati” Twasubijwe kuko tugiye gusangira amakuru kandi akatugeraho icyarimwe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Elasme, washyikirije ibi byombi aba bayobozi, yabasabye ko bagomba gukoresha ibyombo bahawe kubafasha kugira imidugudu itekanye.
Ati” Turabasaba kuba aba mbere mu kugira imidugudu itekanye itarangwamo ibyaha”.
Meya Ntazinda, akomeza abibutsa ko bagomba gufata ibyombo bahawe neza cyane ko aribo babyiguriye bagahanahana amakuru ku buryo bwihuse, bagakora uko bashoboye bishakamo ibisubizo bakikemurira ibibazo, ibibananiye bakabibwira ubuyobozi bukabafasha.
Umurenge wa Busasamana n’umwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza, ubusanzwe hakunze kuvugwa ibyaha by’ubujura, ubusinzi n’ibindi. Ibyombo 41 byatanzwe mu mudugudu yose igize uyu murenge bikaba byaraguzwe bigizwemo uruhare n’abaturage 100%.
intyoza.com