Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera
Abaturage b’Umurenge wa Rweru ho mu Bugesera bigishijwe ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana hamwe n’ububi bw’ibiyobyabwenge.
Taliki ya 26 Mata 2016, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage izwi nka“Mobile Police Station Van”mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Iri tsinda ryari rigendereye kwigisha no gukangurira abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ububi bw’ibiyobwenge, banasabwa guharanira uburenganzira bw’umwana.
Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa wari uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, yasobanuriye abaturage bari aho ko ingingo ya 217 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda itanga ubusobanuro bw’ijambo”Umwana”.
Iyi ngingo ya 217, ivuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.
Yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
IP Viviane, yaburiye abasambanya abana b’aba abakobwa cyangwa abahungu batarageza ku myaka 18 nyuma bakiregura ko bari bumvikanye ataribyo.
yagize ati:”Hari abantu bakuru tujya twakira baregwa gusambanya abana bato, ugasanga baremera ko koko uwo basambanye yari hasi y’imyaka 18, ariko ko bari bagiranye ubwumvikane. Turabamenyesha ko nta bwumvikane buba hagati y’umwana uri hasi y’imyaka 18 n’umuntu mukuru, ahubwo uwo muntu aba yamushutse, kubera iyo mpamvu rero agomba gukurikiranwa n’amategeko.”
IP Umulisa, yasobanuriye abo babyeyi ko ihohoterwa ryo mu ngo n’amakimbirane biri ku isonga mu bituma abana bahunga iwabo bakajya kwibera mu mihanda aho bakora ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, bakarangwa n’urugomo ndetse n’ubujura.
Yagize ati:” Ibikorwa n’imyitwarire by’abo bana biri mu biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba mwe ababyeyi kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana babahunga”.
IP Umulisa, Yaboneyeho umwanya wo kubabwira ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho ngo ibyaha nk’ibi birwanywe, ababwira ko yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.
IP Umulisa Viviane, yababwiye anabasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ku buntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Gir’inka n’izindi.
Abaturage b’Umurenge wa Rweru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo, bimwe bibonerwa ibisubizo ako kanya, abandi bizezwa ko ibibazo byabo bigiye kwigwaho kandi bizabonerwa ibisubizo mu minsi mike.
Intyoza.com