Gitifu Jabo Paul w’Intara y’Amajyepfo nawe ahagaritswe ku mirimo, ahita anasimbuzwa by’agateganyo
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020, yahagaritse ku mirimo bwana JABO Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Uyu akurikiye CG Emmanuel K. Gasana wari Guverineri w’iyi Ntara. Mu ibaruwa yandikiwe Gitifu Jabo, yabwiwe ko hari ibyo akurikiranweho agomba gusobanura. Yahise kandi asimbuzwa mu mirimo.
Ibaruwa imuhagarika mu mirimo n’ishyiraho umusimbura we by’agateganyo
Munyaneza Theogene / intyoza.com