Koreya ya Ruguru yasabye Amerika gufunga umunwa niba ishaka ko amatora yayo atazagira kidobya
Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegura kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Abategetsi ba Koreya ya Ruguru batanze gasopo kuri iki gihugu cy’igihangange hakiri kare. Basabye ko niba gishaka ko ayo matora azagenda neza gifunga umunwa kikareka kwivanga mu bya Koreya zombi.
Umubano wa Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo uragenda urushaho kuba nabi, abategetsi ba Koreya ya ruguru basohoye itangazo baburira Igihugu cya Amerika ko kidafunze umunwa ku bibazo bya Koreya zombi, izivanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abategetsi ba Koreya ya ruguru batangaje ko bazakuraho uburyo bwose bw’ibiganiro hagati ya Koreya zombi. Amerika yahise igaragaza ko itishimiye iki cyemezo cyo gukuraho ibiganiro. Amerika gutangaza ko itishimiye icyemezo cya Koreya ya ruguru bifatwa nko kwivanga bitemewe.
Mu kwihimura, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga, Koreya ya ruguru yabwiye Amerika ko ishobora kuzabona ikintu gisharira cyangwa se cyorosora umusatsi ku mutwe gishobora kuzahungabanya itora ry’Umukuru w’Iki gihugu.
Mu gihe Koreya ya ruguru ikangisha Amerika ko izayikorera ikintu gikomeye mu matora, Perezida Donald Trump utajya aripfana, yaburiye Koreya ya ruguru kutazahirahira igira igikorwa na kimwe cy’ubushotoranyi ikora mu gihe cy’amatora y’iki gihugu gifatwa nk’Igihangange ku isi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com