Kwibohora26: Buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa-Perezida Kagame Paul
Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26, aho ibirori ku rwego rw’Igihugu byabereye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 04 Nyakanga 2020, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yasabye ndetse yibutsa buri munyarwanda gukora atitekerezaho kandi agakora aharanira inyungu rusange, agaragaza ibyo akora.
Perezida Kagame Paul yagize ati“ Buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese. Uri mukazi ka Leta, akamenya ko akorera abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze byaba ngombwa akanabibazwa”.
Umukuru w’Igihugu yibukije ko uyu munsi wo Kwibohora urimo kwizihizwa mu bihe bikomeye, aho Abanyarwanda bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko.
Avuga ko iki cyorezo ari ikigeragezo kandi kigomba kurwanywa kigatsindwa. Ati“ Iki cyorezo ni ikigeragezo, uko tukirwanya bigaragaza uburyo twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho”.
Mu kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora k’u Rwanda, hirya no hino mu Gihugu hatashywe ibikorwa bitandukanye byubatswe birimo; imidugudu yatujwemo abarokotse Jenoside batishoboye, hubatswe imihanda, ibiraro, amavuriro, amashuri, imiyoboro y’amazi n’ibindi byose bigamije impinduka nziza ku banyarwanda no kuzamura imibereho ya buri wese ikarushaho kuba myiza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com