Igitero cya Grenade I Burundi cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abasaga 20
Mu ijoro ry kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020, habaye igitero cya Grenade cy’abantu batazwi muri zone ya Buterere mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura. Iki gitero cyahitanye umuntu umwe gikomeretsa abagera muri 20 nkuko ababibonye babihamya.
Umuntu umwe mubakomerekejwe n’iki gitero cya Grenade waraye mu bitaro by’abaganga batagira umupaka-MSF, birimo kuvurirwamo abakomeretse yemeza ko ubwe yiboneye abantu bagera kuri 20 bakomeretse.
Abategetsi, basaba abanyagihugu kwirinda amatsinda cyangwa udutsiko bihuriza abantu benshi hamwe ntacyo barimo gukora. Ni mu gihe abari hafi y’ahabereye iki gitero bo basaba abayoboye Polisi kongera abashinzwe umutekano na cyane cyane mu gihe cy’ijoro.
Igitero cyo kuri uyu wa gatatu nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, kije gikurikira ikindi cyagabwe mw’ijoro ry’itariki ya 10 rishira iya 11 Gicurasi 2020. Abantu babiri ni bo icyo gihe baguye muri icyo gitero cya grenade cyagabwe muri zone Kamenge ihana urubibe na Buterere. Icyo gihe, amakuru Ijwi ry’Amerika ryabonye ni uko ahatewe iyo grenade ari ahantu hanywera abakozi b’iperereza na bamwe mu bayobozi b’Igipolisi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com