Kamonyi/Nyamiyaga: Batujwe mu nzu nziza ariko barasaba gukurwa ku Gatadowa n’amazi mabi
Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye batujwe mu mudugudu uherereye mu Kagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, ishima ko yatujwe mu nzu nziza, ariko igasaba guhabwa umuriro bakareka gucana agatadowa na buji mu gihe cy’ijoro. Basaba kandi guhabwa amazi meza bakava ku kuvoma ibirohwa, bakanibutsa ko hari zimwe mu nzugi zidakingwa aho baba.
Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu baganiriye na intyoza.com, bavuga ko mu gihe gito bahamaze, baba mu nzu nziza ariko zitagira umuriro, nta mazi meza, ariko handi hakaba n’inzugi ahanini z’ibikoni n’ubwiherero zidafungwa.
Basaba ko nkuko babyijejwe, bahabwa umuriro ubacanira bakava ku dutadowa na Buji nijoro, cyane ko ngo hari n’ibyuma-Pano( Panneaux Solaires) byashyizwe hejuru y’inzu zabo bikurura umuriro uturuka ku Mirasire y’izuba ariko ngo baheruka ibyo byuma bishyira hejuru y’inzu.
Uretse kuba batagira Umuriro, bavuga ko babangamiwe no kuba batagira amazi meza. Ayo babona ni amazi y’ibirohwa bavoma mukabande, aho aya ngo amaze gutera bamwe ibibazo by’uburwayi mu mihogo. Bifuza ko nk’abantu batujwe ku mudugudu, bakwegerezwa amazi meza, bityo bagatura heza hari n’amazi meza n’ibindi nkenerwa bishyirwa ahubakwa Umudugudu.
Mu gihe bataka amazi n’umuriro, bavuga ko Ibigega by’amazi bahawe kugeza ubu kubera ko nta Robine byashyizweho, ahubwo aho zagakwiye kujya hari umwenge gusa, ngo n’ubwo imvura yagwa ntacyo byabamarira, basaba ko ibi nabyo byitabwaho.
Basaba kandi abakinze inzugi kwita cyane ku z’ibikoni n’ubwiherero hamwe na hamwe aho basize badatunganije ngo bahashyire ibifungisho, bikaba bituma hari ubwo batinya gusiga nk’ibikoni birangaye.
Nubwo ibi bibazo byose Bihari, bashima Leta muri rusange kuba yarabahaye aho kuba, bakaba batekanye bagereranije na mbere, ariko kandi bakibutsa ko ibitarakozwe neza kimwe n’ibyo by’amazi n’umuriro byakwitabwaho byihutse.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba ari nawe ubu Musigire w’Umuyobozi w’Akarere mu gihe uwakayoboraga yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko iby’umuriro ubu bitashoboka ngo kuko nyine udahari, gusa ngo biteganijwe ko uzajyamo.
Tuyizere, avuga ko ibibazo bifitwe n’abashyizwe muri izi nzu, bikomeza gukurikiranwa n’ubuyobozi, ibitameze neza bagasaba Rwiyemezamirimo wahawe isoko kubikosora naho ibireba ubuyobozi nabyo bikaba bigomba gutunganywa, byose kandi bigakorwa hagamijwe ko abatujwe muri izi nzu babaho neza kurusha uko bari babayeho mbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com