Muhanga/Mushishiro: Nta bantu 2 baba mu muntu umwe mu kurwanya Coronavirus-Meya Kayitare
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ari kumwe n’abagize Komite nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere n’abaturage b’Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro, aho batunganyaga ahagiye kubakwa ibyumba 9 by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12( 12YBE), yibukije ko uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 rukenewe. Ko uwirinze aba arinze n’abandi bose.
Meya Kayitare yagize ati“ Nta muntu uberaho undi, nta bantu 2 baba mu muntu umwe, niyo mpamvu tugomba guha agaciro ubuzima tukirinda”. Yakomeje yibutsa buri wese ko amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo agomba kubahirizwa uko ari, ko nta kuyakerensa.
Yagize kandi ati “ Gusuzugura amabwiriza ni ukwitesha agaciro no kwiyima ubuzima. Dukwiye kumenya ko kwirinda ari nako kurinda abandi”.
By’umwihariko, kubera ko iki gikorwa ry’umuganda cyari cyateguwe na Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, Meya Kayitare akaba na Chairperson w’Umuryango ku rwego rw’Akarere, yibukije ko nk’Inkotanyi bakwiye kuzirikana ibyiza bazibonyeho, ko ntagutsindwa kubaho muri gahunda n’ingamba by’Umuryango.
Ati“ Inkotanyi twazibonyeho ibyiza byinshi, ntihagira uzitobera, uzanduza kubera kwiyanduza no kwanduza ubuzima bwacu. Twikwanduza ibikorwa byiza dukora, ngo ni bahamagara abanyuranije n’amabwiriza yo kwirinda coronavirus udusangemo”.
Ahakozwe umuganda, hateganijwe kubakwa ibyuma 9 by’amashuri n’ubwiherero umunani. Bije gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bakoraga urugendo rutari munsi ya Kilometero 18 bajya ahitwa ko ari hafi kwiga, hakaba n’abandi bambukaga Nyabarongo bajya mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange kwiga. Aha ho uretse n’abana byagoraga, byari n’impungenge ku babyeyi ku mutekano w’abana babo by’umwihariko mu gihe Nyabarongo yabaga yuzuye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com