Kamonyi: Aya mashuri abana bagomba kuyigiramo mu kwa 9 babaye batangiye-Vice Meya Uwamahoro
Mu byumba by’amashuri 82 byagombaga kubakwa hirya no hino mu mirenge y’akarere ka kamonyi, Umurenge wa Rukoma niwo wabimburiye indi kuri uyu wa 05 Kanama 2020 utaha ibyumba 5 n’ubwiherero 7 bujuje. Bibukijwe ko bagifite urugendo rwo kuzuza ibindi byumba by’icyiciro cya kabiri( bafite ibisaga 60), bityo ko bakwiye kwitegura kuba bataba imbogamizi mu itangira ry’abanyeshuri benshi bategereje.
Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, ataha ku mugaragaro ibi byumba 5 n’ubwiherero 7 byuzuye mu murenge wa Rukoma, akagari ka Taba, yashimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa, anabibutsa ko urugendo rutarangiye.
Yagize ati“ Ubu bufatanye,imbaraga n’ubwumvikane bituma ibintu bikorwa vuba kandi neza ni nabyo Igihugu cyacu cyifuza, turabibashimiye ku ruhare rwa buri wese. Ibi birarangiye ariko hari ikindi cyiciro mwateruye, aya mashuri abana bagomba kuyigiramo mu kwezi kwa cyenda baramutse batangiye”.
Uwamahoro, avuga ko iyuzura ry’ibyumba by’amashuri, haba ibi bya Rukoma ndetse n’ahandi mu karere bije gukemura ibibazo birimo; Ubucucike bw’abanyeshuri, ibibazo by’ingendo ndede abana bakoraga bajya ku ishuri ndetse no kuba bizafasha mu ireme ry’uburezi, aho mwarimu azabasha kwigisha abana abasha gukurikirana neza.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko kuba bari ku isonga mu kuzuza ibi byumba by’amashuri bari bafite nk’umuhigo babikesha ibintu bitatu by’ingenzi;
Yagize ati“ Ibanga ryacu rizingiye ku bintu bitatu; hari Abaturage ba Rukoma twafatanije kino gikorwa, aho bakoze imiganda myinshi cyane kugira ngo bigende neza, icya kabiri cyabaye uguhitamo neza rwiyemezamirimo uzaduha ibikoresho akabiduha ku gihe ndetse n’igihe amafaranga ataraza akatworohera ntahagarike imirimo, hanyuma icya gatatu cyabaye kugira abafundi babyumva, bakora bitanga badatekereza gusa ku gihembo ahubwo baha agaciro igikorwa barimo”.
Zimwe mu mbogamizi zabaye mu iyubakwa ry’ibi byumba nkuko Gitifu Nkurunziza abivuga, ni ikibazo cy’amazi ariko nacyo ngo bihutiye kugishakira umuti kuko ubwo babonaga umuyoboro w’amazi wa Mbizi, bashyize amazi mu kigo bityo bituma abamaraga umwanya munini bagiye kuyashaka, cya gihe batakazaga bagikoresheje begerana n’abandi, barakora bihutisha akazi ntawe uvuga ngo amazi yayabuze cyangwa se ngo acike intege kubwa kanaka wamuherezaga wagiye gushaka amazi.
Mu gihe Rukoma yujuje ikanataha ibi byumba, ubuyobozi bw’akarere buvuga iki gikorwa mu karere hose kiri ku musozo kuko ari icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri 82 n’ubwiherero 96 byo mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 byubatswe ku mafaranga yatanzwe na Banki y’Isi.
Icyiciro cya kabiri ari nacyo gisaba imbaraga nyinshi kandi mu gihe gito, kirimo ibyumba by’amashuri bisaga 600, bimwe bizubakwa ku mafaranga ya Banki y’Isi ibindi ku mafaranga y’ingengo y’imari ya Leta. Ubuyobozi butangaza ko imirimo irimo kugenda neza kuko ubu nta kibazo cy’ibikoresho bafite, ko ndetse biteguye ko amashuri aramutse atangiye mu kwezi kwa 9 nabo batangira ntakabuza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com