Kamonyi/Runda: Umugabo yiyise uhagarariye Polisi-DPC ashaka kwambura umuturage ntibyamuhira
Ku mugoroba w’uyu wa 10 Kanama 2020, mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi, umugabo wiyitaga ko ariwe uhagarariye Polisi mu karere ka kamonyi, yatawe muri yombi nyuma yo gufata umuturage akamwambura ibyangombwa, akanashaka kumujyana amubwira ko agiye kumufungira I Kigali. Byarangiye uwiyita DPC afashwe yerekezwa kuri Polisi.
Umuturage wari mu nzu y’ubwogoshero (salon de coiffure), yasohotse ajya gutanga inzira aho yari aparitse imodoka ye, amaze kuyitanga asubira kwiyogoshesha kuko batari bamurangije, akigera mu muryango kuko yari asohotse atambaye agapfukamunwa, haza umugabo wiyitaga uhagarariye Polisi-DPC Kamonyi, aramufata.
Mu kumufata yahise amubaza impamvu atampaye agapfukamunwa, undi amusubiza ko arimo kwiyogoshesha ko yari asohotse ngo atange inzira batanamurangije. Uyu mugabo yahise amubwira ko agiye kumufunga, amwaka ibyangombwa birimo Perimi-Driving Licence, urupapuro rw’umuhondo rw’imodoka-Carte Jaune, hanyuma amusaba kujya mu modoka akajya ku mufunga.
Imodoka yamwinjijemo n’ubundi yari iy’uyu muturage, ubwo bagendaga berekeza ku Murenge wa Runda ahabarizwa Sitasiyo ya Polisi na RIB, bageze imbere gato, uyu wiyita ukuriye Polisi-DPC aramukatisha ngo arisubiye reka amujyane I Kigali.
Uyu muturage nawe watwarwaga nk’intama ijyanywe mu ibagiro, yakase imodoka nta mananiza, yerekeza Kigali, ariko bamanuka berekeza kuri Nyabarongo bageze ahitwa Kamuhanda, umuturage bimwanga mu nda, niko kubaza umujyanye impamvu ajya kumufungira I Kigali kandi ibyitwa icyaha yagikoreye Kamonyi ndetse hafi na Polisi.
Mu guterana amagambo, yahise akata imodoka ayikubita ikiboko ndetse ngo bashaka kuyirwaniramo, uyu wiyita umupolisi adashaka ko uyu atwaye gufungira Kigali akata ngo asubire inyuma, ariko biba iby’ubusa abura ubuyihagarika, abura ubuyivamo kugera basubiye mu isantere ya Ruyenzi aho yari amufatiye.
Ku bw’amahiwe, uyu muturage waje no kuvugana n’uhagarariye Polisi-DPC kamonyi akamutekerereza ibimubayeho n’uburyo agiye kujyanwa Kigli, ngo yaje kubwirwa na DPC nyawe ko nta mpamvu yo kujya Kigali bataye Polisi Kamonyi.
Abapolisi basanze ku Ruyenzi, yahise abiyambaza ababwira ibimubayeho, bafata wa mugabo bamushyira ku ruhande akanya gato, ntawe uzi ibyo bavuganye ariko haketswe ko bashakaga kubanza kumenya koko uwo ariwe, birangira bamugarukanye bamushyira mu modoka ya Polisi bamwerekeza kuri Sitasiyo ya Polisi.
Amakuru intyoza.com ikesha abari aho ibi byabereye, ni uko mu gihe uyu wiyitaga ko ari DPC, hari ababashije ku mumenya ndetse ngo yahoze akora muri zimwe mu nzego z’umutekano ariko ubu ntabwo ngo yari agikoramo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com