Bwa mbere mu myaka 11 Ubwongereza bwaguye mu kibazo gikomeye cy’ubukungu
Igihugu cy’ubwongereza, ku nshuro ya mbere mu myaka 11 ishize cyaguye mu bihe bibi cyane by’ubukungu (recession) bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Ubukungu bw’Ubwongereza bwagabanutseho 20.4% hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Kuva mu 2009 nibwo bwa mbere Ubwongereza buguye mu bihe nk’ibi mu bihembwe bibiri byikurikiranya mu mwaka umwe.
Ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubwongereza kivuga ko ubukungu bwongeye gutangira kuzahuka guhera mu kwezi kwa gatandatu ubwo ingamba zo kubuza abantu kugenda zoroshywaga. Iki kigo kandi nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko urwego rwo kwakira abantu ari rwo rwazahaye bikomeye.
Jonathan Athow wo muri iki kigo yagize ati:”Ubukungu bwatangiye kuzahuka mu kwezi kwa gatandatu ubwo amaguriro yafunguraga, inganda zongera gutanga umusaruro n’ubwubatsi bukomeje kuzahuka”.
Yongeraho ati:” Nubwo bimeze bityo ariko, umusaruro mbumbe w’igihugu ukomeje kuba munsi ho 1/6 uko wari uri mu kwezi kwa kabiri mbere y’uko iyi virusi itera”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com