Kamonyi: Bamenye ko ugiye gushyingurwa yishwe na Coronavirus amaguru bayabangira ingata
Kakuze Alphonsine, umubyeyi w’imyaka 56 y’amavuko yashyinguwe ku mugoroba w’uyu wa 05 Nzeri 2020 azize icyorezo cya Coronavirus. Abacukuye imva, abaturage bari batabaye, babwiwe ko ugiye gushyingurwa yishwe n’iki cyorezo basiganwa bataha, hasigara abayobozi n’abo mu muryango wa Nyakwigendera.
Uwimana Solange, yavutse mu 1990 akaba umwana wa Nyakwigendera. Yabwiye intyoza.com nawe ubwe yamenye ko Mama we apfuye azize icyorezo cya Coronavirus kuri uyu munsi wo kuza kumushyingura.
Avuga ko uburwayi yari yarabwiwe butandukanye n’icyahitanye umubyeyi we. Ati “ Njyewe bambwiraga ko afite ikibazo cy’inkondo y’umura ngo n’igifu n’impyiko, nari nziko aribyo arwaye. Ikibazo cya Corona sinzi ngo yagikuyehe?, Niba yaranduriye kwa muganga, ntabwo mbizi aho yayikuye. Mbimenye uyu munsi ko ari Corona”.
Avuga ko umubyeyi we amusize mu mihangayiko y’ubukode, ariko kandi akanavuga ko iki cyorezo gikomeye. Ati” Ubutumwa mbonye ni uko ari ukwirinda, birakomeye cyane ino ndwara. Akomeza avuga ko abari baje gutabara bamenye ko umubyeyi we yazize coronavirus bagahita bigendera ngo batava aho bandura.
Umukuru w’Umudugudu nawe ngo iyo ataba umuyobozi ntabwo yari kuhahagarara!
Maniraho Gerardine, Umukuru w’Umudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, aho Nyakwigendera yari asanzwe atuye, avuga ko batunguwe no kumva umuturage yishwe n’iki cyorezo ndetse bakaza kumushyingura batari bazi iby’uburwayi bw’iki cyorezo.
Avuga ko nyuma yo kubwirwa ko uyu muturage baje kumushyingura, yahise abibwira abaturage ndetse bamwe bakaza gutabara, ariko bamenya ko uwo batabaye yazize Coronavirus bagahita bitahira.
Mudugudu Maniriho, yabwiye umunyamakuru ko uretse ko yabaye umuyobozi, nawe ubwe atari kwemera kuhasigara kubera ubwoba bw’iki cyorezo. Ati “ Nanjye nahagumishijwe n’uko ndi umuyobozi. N’abacukuye imva, namaze akabibabwira bose bahita banyerera”.
Avuga ko bagitinye cyane, ariko ngo kuba yabyiboneye n’amaso ye, uko bamushyinguye, ngo n’uwabikerensaga aramuha ubuhamya bw’ibyo yiboneye, amubwire ko Covidi ari icyorezo kandi gihangayikishije buri wese.
Nta muturage wemerewe gufotora, yewe n’umunyamakuru wahageze yasabye uburenganzira ngo afotore arabwimwa.
Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yari kwirimbi, ahashyinguwe uyu muturage, yashatse gufata ifoto nyuma yo kubisaba abashyinguraga, bamubwira ko bitemewe, ndetse n’abaturage ntawemerewe gufotora uretse uwaba yabanyuze murihumye.
Abaje gushyingura uyu muturage, ni abakozi baje mu modoka ya Kwasiteri ifite ibirango bya Leta, hamwe n’imodoka ntoya. Bambariye imyenda yabugenewe aho bamushyinguye ( ubwabo), nyuma yo gushyingura batewe imiti ndetse imyenda bakoresheje bashyingura bayamburira aho barayitwara.
Igikorwa cyo gushyingura cyarangiye ku i saa kumi n’imwe. Nta magambo, nta butumwa bwahatangiwe, mu gihe umwe mu baturage washiritse ubwoba akahegera, yabwiye umunyamakuru ko umwanya nk’uyu nubwo atari mwiza kuko haba habaye ibyago, ngo hakwiye kuba igihe abayobozi bakahatangira ubutumwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com