Muhanga: Ibyumba by’amashuri byuzuye, igisubizo ku banyeshuri baburaga umwanya wo gusubiramo amasomo
Umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 na 2020-2021, mu karere ka Muhanga harimo kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga 450. Byitezweho gukemura ibibazo abanyeshuri bahuraga nabyo birimo; ingendo ndende ziva/zijya ku ishuri, aho uyu mwanya uzakoreshwa mu gusubiramo amasomo. Bizanakemura kandi ikibazo cy’ubucucike, guta ishuri n’ibindi.
Mukagatana Fortunee, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iyubakwa ry’ibi byumba by’amashuri mubyo rizafasha ari uguha abanyeshuri umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo, kugabanya intera ndende bakoreshaga bajya/bava ku ishuri n’ubucucike.
Avuga ku mwanya uhagije abanyeshuri bazagira mu gusubiramo amasomo, Mukagatana avuga ko mu busanzwe hari abana bakora ibirometero bigera muri 28 bajya kwiga, ariko ubu ngo ahazakorwa byinshi ni hagati ya 4-6. Uyu mwanya batakazaga mu ngendo ngo uzakoreshwa basubiramo amasomo iwabo no ku ishuri.
Agira ati“ Urugendo bakoreshaga bajya kwiga, uwo mwanya bazajya bawukoresha basubiramo amasomo. Bazajya bagera ku ishuri kare basubiremo amasomo. Ni igisubizo kubirebana n’imyigire y’abana no kubakurikirana muri rusange.”
Avuga ko nk’ubuyobozi babona ibisubizo byinshi mu iyubakwa ry’ibi byumba. Muri ibyo bisubizo avugamo nko kuba abana bataga ishuri kubera kurambirwa ingendo ndende bitazasubira, kuba ababyeyi bazoroherwa no gukurikirana uko abana babo biga bitewe no kwegerana n’ibigo bigaho kuko kujya ku ishuri kureba imyigire y’umwana bizoroha. Hari kandi kugabanya ubucucike no korohereza mwarimu gukurikirana neza abana.
Muri ibi byumba byubakwa hirya no hino mu Mirenge igize aka karere, harimo amashuri 13 ageretse( Etage), icumi muri yo yubatswe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021 mu gihe andi 3 ari ayo mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje.
Ahubatswe aya mashuri ageretse ngo byatewe ahanini no gushaka gukoresha ubutaka neza, kuko wasangaha aho basabwa kuyubaka ubutaka ari buto kandi ibyumba bihasabwa ari byinshi, bityo bahitamo gukemura ikibazo batyo.
Visi Meya Mukagatana, avuga ko iyubakwa ry’ibi byuma byose ababyeyi n’abaturage muri rusage b’akarere ka Muhanga bafitemo uruhare runini kuko umuganda w’amaboko yabo wakemuye byinshi muri iki gikorwa. Nta gihindutse, iyubakwa ry’ibi byumba ngo mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi bizaba byuzuye dore ko hari n’aho byamaze kuzura.
Zimwe mu mbogamizi zishobora gutinza iyubakwa ry’ibi byumba nkuko Visi Meya Mukagatana abivuga; hari ubuke bw’abafundi, ukugeza ibikoresho hamwe mu hantu hatameze neza kuko hari imodoka banyirazo badashobora gupfa kwemera ko zijyayo, hari kandi kuba hari bimwe mu bikoresho bitabonekera igihe n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com