Kamonyi: Mu murenge wa Mugina umugabo yafatanywe Kanyanga
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakoreshwa imbaraga mu kwigisha ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bamwe mu banze kumva bakomeje gucakirwa.
kuri uyu wa gatatu Taliki ya 18 Gicurasi 2016, mu murenge wa Mugina, umugabo yafatanywe ikiyobyabwenge cy’inzoga ya Kanyanga.
Nizeyimana Venuste w’imyaka 39 y’amavuko, k’umugoroba w’uyu wa gatatu nibwo yafatanywe uducupa twa africano turimo inzoga ya Kanyanga.
Nizeyimana, avuga ko ibi biyobyabwenge yabikuye mu kagari ka Mukinga mu isantere y’ubucuruzi ya Kabeza.
Nizeyimana, avuga ko atuye mu mudugudu wa Cyeru muri uyu murenge wa Mugina.
Nubwo Nizeyimana avuga ko iki kiyobyabwenge cya Kanyanga yagikuye mu kagali ka Mukinga, birakekwa ko ahubwo yagendaga abicuruza ku bantu batandukanye baba baziranye ku ikoreshwa ryabyo.
Uyu Nizeyimana, kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Mugina.
Munyaneza Theogene / intyoza.com