Muhanga: Isoko rya Miliyari 4 rigiye kuzura, ryitezweho gukemura byinshi mu bibazo by’abacururiza murishaje
Mu gihe abacururiza mu isoko rishaje rya Muhanga bavuga ko babangamiwe n’ubujura ndetse no kunyagirwa mu gihe cy’imvura, ubuyobozi bugaragaza ko isoko rishya rya kijyambere ririmo kubakwa ari igisubizo kirambye kuri izi mbogamizi abacuruzi bahura nazo. Urwego rw’abikorera-PSF, arirwo rufitemo imigabane myinshi, ruvuga ko iri soko ari igisubizo, kandi ko amakosa yagiye agaragara ahandi mu itangwa ry’ibibanza atazigera aba kuko bigiye ku byabaye ahandi.
Iri soko rya kijyambere riri kubakwa mu mugi wa Muhanga n’urwego rw’abikorera ku bufatanye n’akarere. Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rishaje baravuga ko iri soko niryuzura bazaba basubijwe kuko bizeye ko ryo rizaba rifite umutekano usesuye.
Kimonyo Juvenal umuyobozi w’abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko iri soko rizakemura ibibazo byinshi birimo n’akajagali kagaragara mu mugi.
Yagize ati: “Mu byukuri iyo ukorera ahantu heza n’ibyo ukora bigenda neza. Hari abagiye bakorera mu nzu zidakomeye zirimo n’iz’ibiti ari na byo usanga ahanini biha urwaho ubujura, ariko ari soko rizaba ritekanye kandi buri wese azaryibonamo uko ubushobozi bwe buri”.
Kimonyo, avuga kandi ko amara impungenge abatekereza ko ibibanza bizaba bihenze, akavuga ko bazabyitaho cyane ku buryo buri wese abona aho akorera mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwe.
Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda icyabangamira abazakorera muri iri soko, bakoze ingendo shuri mu yandi masoko bakareba amakosa yagiye aba mu gutanga ibibanza aho bikunze kugaragaramo uburiganya, avuga ko kuri bo bazabyirinda.
Iri soko ubuyobozi buvuga ko rigeze ku kigero cya 90% ryubakwa, rizuzura ritwaye asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Uruhare runini mu kubaka iri soko rufitwe n’abikorera aho bafite 85% naho akarere kakagiramo 15%.
Munyaneza Theogene