Kamonyi: Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Dasso n’ukuriye Inkeragutabara batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, rwatangaje ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020 rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba witwa Niyobuhungiro Obed, rwafashe kandi uwitwa Jean Damascene Niyonshuti ukuriye DASSO ku rwego rw’Umurenge, hanafashwe umuyobozi w’inkeragutabara( Reserve force) ku rwego rw’umurenge witwa Jean Marie Vianney Habyarimana. Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Ruswa no kunyereza umutungo.
Amakuru intyoza.com ifitiye gihamya kuri uku gutabwa muri yombi kw’aba bayobozi ni uko bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bakurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, aho imvano y’uku gukurikiranwa ishingiye ku mabuye y’agaciro yafashwe hagatangwa raporo ko yafashwe ariko ibyagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma ari nayo ireberera Umurenge wa Ngamba bikaba bitari amabuye yafashwe. Bivugwa ko uwatwaye amabuye yatanze ibihumbi 300 by’u Rwanda.
Havugwa ko mu mayira baba barahinduye icyari amabuye y’agaciro kikajyanwa n’uwazanye umufuka warimo umucanga, ariko mu gukurikirana bakaba barasanze aya mabuye mu rugo rw’umugabo tutifuje gutangaza amazina, aho bivugwa ko we icyo gihe yahise acika. Gusa hari umwe mubafashwe watanze amakuru y’uko byose byagenze.
Kuva icyo gihe, urwego rw’ubugenzacyaha-RIB rwahise rutangira iperereza ndetse aba bayobozi bose yaba Gitifu w’Umurenge, yaba Dasso ndetse n’inkeragutabara bakaba baragiye bitaba ibihe bitandukanye kuri RIB Gacurabwenge ndetse banahamagajwe kwisobanura ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi nk’umukoresha wabo. Kugeza igihe baraye bafungiwe, baracyari abere imbere y’itegeko.
Dore itangazo RIB yasohoye ku ifatwa ryabo;
Munyaneza Theogene / intyoza.com