Kamonyi: Umukozi wo mu biro by’ubutaka yagizwe igitambo na bagenzi be, arafungwa
Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, ni munsi wa 5 umukozi wo mu biro by’ubutaka n’imyubakire witwa Iraguha Faustin ari mu maboko y’ubugenzacyaha-RIB. Mubyo akurikiranweho, birimo itangwa ry’icyangombwa cyo kubaka gihimbano-kitari muri Sisitemu). Mu bimufunze byambere ni Raporo yakorewe na bagenzi be bivugwa ko nabo atari ba miseke igoreye muri iki kibazo no mu by’itangwa ry’ibyangombwa n’ibibanza.
Iraguha Faustin, ni umwe mu bakozi bo mubiro by’ubutaka (One Stop Center) mu karere ka kamonyi, yatawe muri yombi na RIB kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 nyuma y’igihe kitari gito bagenzi be bafite Dosiye ye.
Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ni uko mu gutinda gukora Raporo byari mu buryo bwo kwiga uko uyu mukozi yagenda wenyine, nta wundi bihitanye kuko bivugwa ko atabikoze wenyine, ko kandi ari umwe mubazi amabanga ya benshi muri bagenzi be mu itangwa ry’ibyangombwa birebana n’iby’ubutaka n’imyubakire.
Mu gihe kirenge ukwezi intyoza.com yari imaze izi iki kibazo ndetse irimo kugicukumbura no gushaka amakuru ku bindi bifitanye isano nacyo, amwe mu makuru yagiye atangwa n’abantu batandukanye ahamya ko hashize igihe muri aka karere hatangwa ibyangombwa mu buryo budasobanutse ( aho bamwe baduhamirije ko udafite ifaranga bikugora kubaka muri Runda, Rugalika na Gacurabwenge nk’imirenge y’umujyi w’Akarere).
Ku bw’iki kibazo, uwahawe icyangombwa cy’igicurano kandi yaratse icyangombwa mu nzira ikwiye, ariko akaza guhabwa ikitari muri Sisitemu-System, yasiragiye ku biro by’akarere inshuro zitari nkeya abeshywabeshywa kuko bari baramuhagaritse kubaka ariko ntabwizwe ukuri kw’ikibazo.
Umunsi umwe ubwo yakurikiranaga iby’icyangombwa amaze guhagarikwa, batatu mu bakora muri ibi biro by’ubutaka bari kumwe nawe (mu Office), baramwakiriye bamubwira imvano yo guhagarikwa, bamusaba kubabwira uwamushyikirije icyangombwa, nyuma y’ibiganiro birebire ababaza niba nibaramuka basanze ari umwe muri bo biteguye kubabarirana, baremera. Nyuma amaze kubabwira amazina bagasanga ni mugenzi wabo bamusaba ko ibyo ababwiye biguma hagati yabo. Mu makuru agera ku intyoza ni uko uwafashwe, bagenzi be bazi ikibazo ari na bamwe mubamukoreye Raporo bamuhishe ibirimo gukorwa.
Nyuma y’uko umunyamakuru wa intyoza.com amenye iby’iki kibazo( ukwezi kurenga kurashize) ndetse agatangira kukijya imuzi kimwe n’ibindi bisa nacyo, uyu mukozi uri mu maboko ya RIB yagiranye ikiganiro cyihariye n’umunyamakuru, ahakana ko nta ruharere runini we yaba yaragize mu byakozwe, cyane ko akora nk’uwakira akanatanga ibije n’ibyateguwe( Receptionist muri iyi One Stop Center). Gusa na none kugera atawe muri yombi, yari ataragera aho yerura ngo avuge imvano ya buri kimwe.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko iyi Dosiye yicaranwe igihe kirekire muri iyi serivise ishinzwe iby’ubutaka. Andi makuru intyoza.com ifitiye gihamya ni uko no kugira ngo ubuyobozi bw’akarere bwohereze iyi Dosiye cyangwa se Raporo muri RIB byatewe n’igitutu cya bamwe mu bakozi bashakaga ko bibavaho bamaze kuyinoza.
Hakenewe Igenzura ryimbitse muri iyi serivise mubimaze igihe bikorwa
Benshi mu baturage bagiye baganira n’intyoza.com bavuga ko hari amakosa menshi ndetse agiye afitanye isano na Ruswa mu itangwa ry’ibibanza, itangwa ry’impushya zo kubaka n’ibindi bifitanye isano na serivise zitangirwa mubiro by’ubutaka (One Stop Center). Basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse, ukuri kukajya ahagaragara, uwagize uruhare wese mubitarakozwe hubahirijwe amategeko akabibazwa.
Mu gihe kitageze ku kwezi, abakozi batatu b’Akarere ka Kamonyi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Umurenge wa Ngamba, Gitifu w’Akagari ka Buhoro muri Musambira ndetse n’Uyu mukozi wo muri Serivise y’iby’ubutaka batawe muri yombi n’Ubugenzacyaha-RIB, bamwe batangiye kuburanishwa, aho bimwe mubyo bakurikiranweho harimo ibijyanye na Ruswa.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee ahamya ko nk’ubuyobozi batazihanganira uwo ariwe wese uzagaragarwaho n’ibikorwa bibangamiye iterambere n’imibereho by’Umuturage n’Igihugu muri rusange, ko kandi ku bw’iki kibazo by’umwihariko hagiye gukorwa igenzura ryimbitse mu mpande zose, uzafatwa wese akaba atazihanganirwa.
Intyoza.com dufitiye gihamya amakuru menshi ndetse amwe tugikurikirana ku nzu zagiye zubakwa nta byangombwa, haba muri Runda ndetse na Rugalika. Hari na bamwe bivugira ko bagiye bakwa amafaranga atari make, utayatanze akimwa icyangombwa cyangwa se agasiragizwa. Hari aho kandi usanga ibyangombwa byemejwe nta mukozi wasuye ahagomba gushyirwa ibikorwa, ugasanga birakurura amakimbirane hagati mu baturage bitewe n’abakozi batakoze inshingano zabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com