Bwa mbere mu mateka Kiriziya Gatolika yagennye umugore kuba muri Sinodi y’Abepiskopi
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Papa yagennye umugore nk’icyegera cy’umunyamabanga w’inama nkuru y’Abeposkopi.
Umubikira Nathalie Becquart, uturuka mu Bufaransa, azaba afite uburenganzira bwo gutora muri iyo nama, isanzwe ihanura/igira inama Papa kandi ikaganira ku bibazo bimwe na bimwe by’ingenzi muri Kiliziya Gatolika.
Umubikira Becquart yari asanzwe akorana n’iyi sinodi y’Abepiskopi (inama nkuru y’abasenyeri yiga ibibazo nkoramutima bya Kiliziya Gatolika) kuva mu 2019 nk’umujyanama.
Umunyamabanga mukuru w’iyi nama nkuru, Kardinali Mario Grech avuga ko iri genwa ryerekana ko “umuryango wuguruye”.
Avuga ko iyi ngingo yerekana ko Papa yifuza ko “abagore bagira uruhare runini mu gufata ibyemezo muri Kiliziya”.
Umunyamakuru wa BBC John McManus, avuga ko iyi ngingo iterekana ko abagore bashobora Kugenwa ku mwanya w’ubusaserdoti, n’aho bamwe mu badashima iyi ngingo babona ko ariho ibintu bishya bishyira.
Luis Marín de San Martín, umupadiri wo muri Esipanye, nawe yagenywe kuba icyegera cy’umunyamabanga w’iyi nama.
Muri ino myaka ishize, Sinodi y’Abepiskopi yaganiriye ku bibazo nkoramutima bijyanye n’ukwemera kwa Kiliziya, harimo ikibazo cy’uburyo bakwiye gufata Abakatolika bubatse n’abapfakaye.
Iyi ngingo ije haciye igihe kidashyika ku kwezi Papa Francis ahinduye itegeko rya Kiliziya kugira ngo yemerere abagore gusangiza no kuyobora gahunda zo kuri Aritari, n’aho iri tegeko rishimangira ko ibanga ry’ubusaserdoti rikomeza kuba iry’abagabo gusa.
Hagati aho, BBC ikomeza itangaza ko mu mwaka ushize, Papa yagennye abagore batandatu mu nama nkuru ishinzwe gukurikirana ikigega cya Vaticani.
Munyaneza Theogene / intyoza.com