Kamonyi/Rukoma: Hari abafite ubushake buke bwo kwishyura indishyi zagenwe n’inkiko Gacaca
Imyaka igiye kuba 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye. Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi bagomba kwishyura imitungo y’abandi biracyagoye nyamara bamwe batabuze ubwishyu, mu gihe hari n’abatabufite ariko gutera intambwe ngo basabe imbabazi bikaba bikiri ikibazo. Ubuyobozi busaba ko ikibazo kivanwa mu nzira kuko imyaka ishize ari myinshi.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ari kumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ndetse na bamwe mu baturage basabwa kwishyura imitungo y’abandi ndetse na bamwe mubo bahemukiye, baricaye baganira kucyakorwa ngo iki kibazo kivanwe mu nzira dore ko imyaka ishize atari mike.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi yasabye abasabwa kwishyura imitungo y’abandi nk’uko babitegetswe n’inkiko Gacaca ku manza batsinzwe ko bakemura ikibazo vuba na bwangu kuko ngo mu bigaragara habayeho kugenda gake mu kibazo kuko ngo bitumvikana uburyo n’umuntu wishyuzwa amafaranga 1500 y’u Rwanda amara imyaka n’imyaka atarayishyura cyangwa se ngo asange uwo yahemukiye babiganireho, amusabe imbabazi cyangwa se anamuhe n’umubyizi.
Meya Tuyizere, yasabye ko kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba gusanga ibi bibazo by’abatarishyura ibyo bangije byararangiye, bityo bakajya bahura baganira ku Bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere ry’Abanyarukoma aho guhura basaba ko abishyuzwa bishyura kandi nabo bazi ko bakabaye barabirangije.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko ubu batangiye gahunda yo kwicarana n’abaturage buri wa kane bakareba uko bihutisha iki kibazo kikava mu nzira, abo kwishyura bakabikora n’abasaba imbabazi bagashaka abo bahemukiye bakazibasaba kuko ngo mu bigaragara abahemukiwe babuze ubasanga kuko bo baniteguye kubabarira.
Mu mafaranga asigaye ku bagomba kwishyura, ufite make ni 1,500 y’u Rwanda mu gihe aba menshi bari hafi muri Miliyoni ebyiri. Gusa nkuko byagaragaye mu biganiro byo ku munsi wa mbere wo guhura kuwa Kane ushize hari abo byagaragaye ko batagize ubushake bwo kwishyura kuko batabuze ubwishyu, hakaba koko n’abadafite ubushobozi bwo kwishyura ariko nta n’intambwe bateye ngo basange abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi.
Muri uyu Murenge wa Rukoma, abantu 71 nibo kugeza ubu basabwa kurangiza ibibazo byo kwishyura iby’abandi bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Hari abifite usanga baragiye bafata imitungo y’imiryango yabo yakagombye kuba yaravuyemo ubwishyu bakavuga ko bazishyura ariko magingo aya ugasanga ntacyakozwe, aha hari nk’urugero rwagaragajwe rw’umwarimu( tuzamugarukaho mu nkuru yihariye) ufite imitungo yanze ko itezwa ngo hishyurwe iby’abandi avuga ko azishyura ariko kugeza magingo aya asa n’uwatereye iyo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com