Abahanga ba ONU basabye ko Gereza ya Guantanamo ifungwa
Itsinda ry’abahanga b’Umuryango w’Abibumbye-ONU rikurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 bashimye umugambi wa Perezida Joe Biden wo gufunga burundu Gereza ya Guantanamo. Ariko basaba ko ibyaha bakorewe muri iyo Gereza bihanwa.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika-White House, byavuze mu ntangiriro z’uku kwezi ko Perezida Biden yifuza gufunga iyo Gereza y’igisirikare cya Amerika iri muri Cuba.
Iyi Gereza yashyizweho nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye muri Amerika, ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa cyenda 2001. Imfungwa zifungiwemo zafatiwe mu ntambara Leta ya Amerika yakoze ku mitwe y’iterabwoba.
Amatsinda abiri ya ONU, ashinzwe gukurikirana ababurirwa irengero hamwe n’abafungwa hatubahirijwe ubutabera, bari kumwe n’abahanga batanu bigenga mu by’uburenganzira bwa muntu barashima icyo cyipfuzo cya Amerika. Ariko banasabye Leta ya Amerika guhana abahungabanya uburenganzira bw’abanyururu 40 basigaye muri iyi Gereza. Aba bahanga nkuko VOA ibitangaza, banasaba ko abahohotewe bashumbushwa/bahabwa impozamarira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com