Abana 4 bari mu bapfiriye mu mubyigano w’ibihumbi by’abaturage basezeraga kuri Magufuri
Umugore n’abana bane bapfiriye mu mubyigano w’abashakaga kureba isanduku irimo umurambo wa John Magufuli ku kibuga cy’indege. Andi makuru avuga ko abapfuye bashobora kuba barenga 40 nubwo abategetsi batabyemera.
Abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo bari kuri stade ya Dar es Salaam ku cyumweru ngo barebe umurambo w’uwari perezida. Magufuli bahimbaga ‘Tingatinga‘ yari akunzwe mu batanzaniya benshi bashimaga ko atihanganira amafuti.
Abamunenga ariko bamushinjaga gutegekesha igitugu no guhonyora abatavugarumwe nawe.
Magufuli yafashe nk’icyoroshye icyorezo cya Covid-19, ahagarika gutangaza amakuru kuri cyo. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko yishwe na Covid-19, ubutegetsi bwo buvuga ko yishwe n’umutima.
‘Umubabaro urenze’
Umugore wa Dennis Mtuwa, abana be babiri, na bishwa be babiri bapfiriye muri uwo mubyigano wo ku cyumweru, nk’uko umunyamakuru wa BBC Salim Kikeke uri i Dar es Salaam abivuga.
Mtuwa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Amasaha 24 ashize yari ankomereye cyane. Numva norohewe iyo abantu bandi hafi, ariko iyo ndi njyenyine ngira umubabaro urenze”.
Abantu ibihumbi bo mu mujyi wa Dar es Salaam bari ku mihanda ngo basezere ku isanduku irimo umurambo wa Magufuli iri kujya ku kibuga cy’indege ngo ijyanywe i Dodoma.
Uyu muhango ariko warangiye mu marira nyuma y’uko benshi muri bo bakomeje bakinjira mu kibuga cy’indege babyigana bamwe bakahasiga ubuzima.
Lazaro Mambosasa umukuru wa polisi mu mujyi wa Dar es Salaam yavuze ko kuri uyu wa wakabiri atanga amakuru arambuye.
Kuri uyu wa mbere, ibihumbi by’Abatanzaniya bitabiriye umuhango wo kumusezeraho muri stade yo mu murwa mukuru Dodoma, abakuru b’ibihugu bya Africa benshi nabo batanze ubutumwa bwabo.
Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko “umugabane ubabajwe n’urupfu rw’impirimbanyi y’impinduramatwara”.
Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan yavuze ko azibuka uwo asimbuye nk’uwitangiye abakene n’umuntu usenga cyane.
Perezida Samia yagize ati: “Ntabwo yari udukuriye gusa, ahubwo yari n’umubyeyi kuri benshi… umugabo w’umunyakuri”.
Benshi mu bategetsi ba Tanzania bitabiriye umuhango wo kuri uyu wa mbere nta dupfukamunwa bari bambaye cyangwa ngo bahane intera, ingamba Magufuli nawe yasekaga. Gusa benshi mu bashyitsi n’intumwa z’ibihugu bari baje bambaye udupfukamunwa.
Magufuli azashyingurwa kuwa gatanu aho avuka i Chato mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Abategetsi ba Africa bavuze iki?
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavuze ko Magufuli “azaguma mu mitima ya benshi”.
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yavuze ko Magufuli yari “umuhungu w’icyatwa wa Africa” uzibukirwa ku mirimo ye.
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko mu gihugu cye, Africa y’Epfo – ubu bigisha Igiswahili mu mashuri kubera umuhate wa Magufuli w’uko cyakoreshwa n’ahandi. Yavuze kandi ko azibukwa “nk’umurwanyi” wahanganye na ruswa akorera abaturage be.
Perezida Eric Mokgweetsi Masisi wa Botswana nawe yavuze ko Magufuli yari “umwalimu mwiza” nka Perezida wa mbere wa Tanzania Julius Nyerere. Yagize ati: “Yewe no muri Botswana yumvaga dukwiye kuvuga Igiswahili…Natwe tugomba gushyira Igiswahili mu masomo yacu”.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, we yabwiye uwasimbuye Magufuli ati: “Kuri wowe mushiki wanjye, ubu mugenzi wanjye, musaza wacu Perezida Magufuli yakweretse inzira”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com