Russia: Abaganga barwanye no kubaga umutima w’umurwayi mu gihe inkongi y’umuriro yari imeze nabi
Itsinda ry’abaganga bo mu bitaro byo mu Burusiya bashoboye kubaga umutima w’umuntu wari urwaye mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro barimo barwana no kuzimya umuriro mwinshi wari wadukiriye ibisenge by’inyubako z’ibitaro.
Abantu barenga 120 bashoboye guhungishwa kandi nta n’umwe wakomerekeye muri ibyo bitaro biri ahitwa Blagoveshchensk mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ubwo iyi nkongi yadukaga, abo baganga bakomeje kubaga uwo murwayi mu cyumba kiri mu kuzimu. Umurwayi yaje guhungishwa nyuma bamaze kumubaga. Uwari ayoboye iryo tsinda ry’abaganga, Valentin Filatov yavuze ko aba baganga “nta kundi bari gukora atari kurokora ubuzima bw’uyu murwayi kandi twarakoze ibishoboka byose”.
Abaganga n’abaforoma umunani nibo bakoze iki gikorwa kidasanzwe cyamaze amasaha abiri, kikaba cyatangiye mbere gato y’uko uwo muriro waduka.
Minisitiri w’Uburusiya ushinzwe ubutabazi nkuko BBC ibitangaza, avuga ko ibi bitaro byubatswe mu 1907 mu gihe igihugu cyatwarwaga n’aba Stars (twagereranya n’abami), kandi ko “uwo muriro wakwiragiye nk’umurabyo mu gisenge cyari cyubatswe mu biti”. Waba watewe n’ingorane z’umuyagankuba/amashanyarazi.
Umuforomokazi Antonina Smolina avuga ko icyabafashije ari uko abaganga “batasimbwe(batakutse) n’umutima”.
Umuyobozi w’intara ya Amur Vasily Orlov ashimagiza aba baganga bakoranye ubuhanga hamwe n’aba bazimyamuriro bawurwanije. Ibi nibyo bitaro byonyine muri ako karere bifite ishami rishinzwe kuvura indwara z’umutima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com