DR Congo: Oxfam yahagarikiwe inkunga nyuma y’ibirego ku ihohotera rishingiye ku gitsina
Ubwongereza bwahagaritse inkunga bwageneraga umuryango utanga imfashanyo wa Oxfam, nyuma y’ibirego bishya by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gucunaguza byarezwe bamwe mu bakozi bayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu cyumweru gishize, Oxfam yahagaritse abakozi babiri bayo bo muri DR Congo kubera ibyo birego bishya. Mu kwezi kwa gatatu ni bwo uyu muryango utanga imfashanyo wari wemerewe gutangira kongera gusaba inkunga itangwa na leta y’Ubwongereza.
Oxfam yari imaze kuva mu gihano cy’imyaka itatu cyo kutemererwa gusaba inkunga ya leta nyuma yo guhishira ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abakozi bayo muri Haïti ryamenyekanye mu mwaka wa 2018.
Ikigo cya leta y’Ubwongereza gishinzwe ububanyi n’amahanga n’iterambere cyavuze ko Oxfam itazashobora gusaba Ubwongereza amafaranga y’inkunga kugeza igihe ibyo birego bishya bizaba byacyemutse.
Umuvugizi w’icyo kigo yagize ati: “Imiryango yose isaba Ubwongereza inkunga igomba kubahiriza ibisabwa byo ku rwego rwo hejuru byo kurinda ikibi bisabwa kugira ngo abantu ikorana nabo bagire umutekano”.
Yongeyeho ko amakuru ya vuba aha ajyanye n’ibyo birego “atuma hibazwa” ku bushobozi bwa Oxfam bwo kubahiriza ibyo bisabwa.
Oxfam yavuze ko kuba yarahagaritse abakozi bayo babiri byerekanye “umuhate wacu wo guhangana no gukoresha nabi ububasha”.
Umuvugizi wa Oxfam yavuze ko uyu muryango urimo gukomeza guha amakuru ikigo cya leta y’Ubwongereza gishinzwe ububanyi n’amahanga n’iterambere ndetse n’akanama kagenzura imiryango itanga imfashanyo, ku ho iperereza ku birego byo muri DR Congo rigeze.
Yongeyeho ko Oxfam irimo gushaka amakuru arenzeho kuri uko guhagarikirwa inkunga.
Mu cyumweru gishize nkuko BBC ibitangaza, Oxfam yahishuye ko yahagaritse abakozi babiri bayo bo muri DR Congo, bijyanye n’iperereza ryatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.
Ariko ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza – ari na cyo cyahishuye ikibazo cy’ibirego by’ihohotera mu 2018 – cyatangaje ko abagihaye amakuru “bababajwe” n’umuvuduko w’iryo perereza.
Abakozi ba Oxfam bo muri iki gihe n’abayikoreye kera bavuze ku birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gucunaguza, uburiganya n’icyenewabo barega abantu 11, mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bukuru bwa Oxfam mu kwezi kwa kabiri, nkuko ikinyamakuru The Times cyabitangaje. Bimwe muri ibyo birego ni ibyo mu mwaka wa 2015.
Nyuma yuko ibirego byuko abakozi ba Oxfam bakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abarokotse umutingito w’isi wo muri Haïti wo mu 2010, byahishuwe mu 2018, akanama kagenzura imiryango itanga imfashanyo kafashe umwanzuro ko Oxfam yari ifite “umuco w’imyitwarire mibi”. Ako kanama kanaburiye Oxfam ku “micungire mibi”.
Mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi bahagarikaga imfashanyo ihoraho bageneraga Oxfam ndetse na leta y’Ubwongereza igahagarika inkunga iyigenera, byabaye ngombwa ko Oxfam igabanya ingengo y’imari yayo ho miliyoni 16 z’amapawundi (ni arenga miliyari 21 mu mafaranga y’u Rwanda).
Munyaneza Theogene / intyoza.com