Ubutabera butagira impozamarira ntabwo buba bwuzuye
Impuguke mu bijyanye no gukurikirana imanza ziregwamo abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, zitangaza ko bitoroshye kuvuga ko imikirize y’izi manza itunganya neza inzira iganisha ku bumwe n’Ubwiyunge, mu gihe zimwe muri izi manza zitaratanga umusaruro mu bijyanye no kwishyura ibyangijwe no gutanga impozamarira kubagizweho ingaruka na Jenoside.
Umunyamakuru Jean Baptiste Karegeya, umwe mu bakora inkuru zicukumbuye n’ubusesenguzi ku manza za Jenoside, avuga ko kuba hari zimwe mu manza z’abakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside zibera hanze y’u Rwanda, ari inkuru nziza kuruhande rw’abagizweho ingaruka na jenoside, bikaba kandi n’inkuru nziza ku bafitanye isano n’abakekwaho gukora jenoside, kuko bifasha mu gushyira hanze ukuri.
Yagize ati” Ni byiza kuba bimwe mu bihugu byaratangiye guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi, kuko mu mahame y’ubutabera, bavuga ko iyo ubutabera butinze gutangwa, uwakorewe icyaha arushaho guheranwa n’agahinda, ariko iyo urubanza ruciwe vuba hari ibikomere akira, yewe ntihabeho no gusibanganya ibimenyetso”.
Uyu Munyamakuru, mu mpera z’umwaka wa 2019, we na Akimana Latifa ukorera RBA ,bari I Buruseli(Brussels) aho bagiye gukurikirana bya hafi imigendekere y’urubanza rwaregwagamo umunyarwanda Fabien Neretse, aho rwarabereye mu muri iki Gihugu cy’ububiligi.
Karegeya, ahamya ko bigoye kuvuga ko imikirize y’uru rubanza yaba yarabaye imbarutso yo kunga ubumwe hagati y’imiryango y’abarega ndetse n’imiryango y’uregwa muri rusange, kuko we nka Karegeya yemera ko ubwo bwiyunge bwabaho gusa, mu gihe uwakorewe icyaha yahawe impozamarira n’indishyi.
Agira ati” Ntabwo nemera ubutabera butanzwe igice, niba uwagizweho ingaruka na jenoside, inkiko ziciye imanza, zigakatira uregwa ariko ntizirenzeho no kumuca indishyi, biragoye kuvuga ko uwiciwe aziyunga n’uwamwiciye kandi atarabashije kumuha impozamarira cg indishyi”.
Kurundi ruhande, Madame Jeanne d’Arc Murekatete, umuhuzabikorwa w’umushinga Justice et Memoire mu muryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore wa HAGURUKA, avuga ko mu biganiro uyu muryango ugirana na bamwe mu bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi, barebwa n’imanza ziburanishirizwa hanze y’u Rwanda harimo n’uru rwa Neretse Fabien, bavuga ko bashima ko bakurikiranwa, bagafatwa bagacirwa imanza bakareka kwidegembya.
Yagize ati” Mu by’ukuri abo tuganira batubwira ko kimwe mu byo bishimira ari uko abagize uruhare mw’iyicwa ry’abari bagize imiryango yabo, nubwo bahunze, bamwe bakanihisha ubutabera igihe kirekire, ariko igihe cyarageze ubutabera bukabatahura, ndetse burabahana bituma badakomeza kwidegembya, cyane ko kwidegembya kwabo, abarokotse babifata nko gukomeza kubakina ku mubyimba”.
Uyu Fabien Neretse twakomejeho muri iyi nkuru, mu mwaka wa 2019, urukiko rwa rubanda rw’ububiligi rwamuhamije ibyaha by’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ibyo byaha Neretse yabikoreye aho yari atuye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse n’ibyo yakoreye I Mataba, mu Karere ka Gakenke iwabo kw’ivuko, nyuma yo kubimuhamya rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.
Uyu Fabien Neretse, ubu abarirwa mu myaka 73 y’amavuko, yari yarafatiwe mu Bufaransa(France)mu mwaka wa 2011, yoherezwa mu Bubiligi aba ariho ajya kuburanishirizwa, kuri ubu akaba ari naho afungiye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com