Kamonyi: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri COEMIKA burangiza ibidukikije budasize ababukora
Ni mu kagari ka Cubi ku musozi wa Cubi, Umurenge wa Kayenzi, ahagora benshi kujya kubera imiterere yaho. Hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwangiza ibidukikije, ariko kandi bunashyira mukaga abakozi babukora kuko byinshi ndetse hafi y’ibyangombwa nkenerwa birinda ubuzima bwabo ntabyo. Ubwo twakoraga iyi nkuru twanamenye ko umukozi wa Koperative COEMIKA ihakora ubucukuzi yahitanwe n’ikirombe.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yasuraga ahakorerwa ubu bucukuzi, mu rwego rwo kureba uko bukorwa bujyanishijwe n’amategeko arengera ibidukikije ariko kandi hatanirengagijwe ubuzima bw’abakozi mu birombe, yasanze byinshi mu byangombwa nkenerwa ku muntu ujya ahantu nk’aha mu birombe ntabyo. Ibidukikije biri mu bibazo, gahunda zo kubahirinza ingamba zo kwirinda Covid-19 nazo usanga ntazo.
Bamwe mu bakozi bahakorera batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bakora mu buryo badasobanukiwe uretse gusa kujya mu ndani gushaka amabuye y’agaciro. Ntabwo bazi ibijyanye n’uburenganzira bwabo, ibyo basabwa mu kazi ndetse n’ibyo bagomba kwitwararikaho uretse kwinjira mu ndani gushaka amabuye.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga kuri uyu musozi wa CUBI ucukurwamo amabuye y’agaciro, hari bamwe bisa nk’aho urebye mu gihagararo wabonaga ko bakiri abana ariko bahise biruka, abahamagaye bagenda ubutareba inyuma nubwo bamwe mu bakozi bavuze ko bujuje imyaka basabwa.
Kubijyanye n’ibikoresho birimo imyambaro n’ibindi biteganywa n’ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano, bamwe mu bakozi babwiye umunyamakuru ko ntabyo bafite bihagije, ndetse ko hari n’ibyo badafite cyangwa se ugasanga ababifite ari mbarwa nabyo bituzuye. Bavuga ko icyabo ari ukwishakira amabuye ibindi bimenywa n’abakoresha.
Ku ngamba na gahunda zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nabyo biri kure, nyamara baza mukazi baturutse ahantu hatandukanye. Usanga aho bari kwirinda bigoye kuko hari n’aho usanga bavuye mu kazi barimo gusangira urwagwa ku muheha umwe, ndetse no mukazi aho bamwe baba birwanaho usanga bigoye kubahiriza ingamba.
Mu gushaka kumenya byimbitse byinshi mubibazo umunyamakuru yasanze, yimwe amakuru n’umuyobozi wa Koperative COEMIKA, kuko mu minsi ibiri yamuhamagaye yanze kwitaba terefone, amwoherereje ubutumwa amusubiza ati “ Mujya kuza kudusura mwarabitumenyesheje”?.
Nsengumuremyi Donat, umukozi w’ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo akaba anashinzwe ubugenzuzi, yabwiye intyoza.com ko nubwo iyi koperative ifite ibyangombwa, ariko ko ibi bibazo batari babizi, ko bagiye gukurikirana, bakazafata ibyemezo bijyanye n’uko bazasanga ikibazo. Avuga ko kubungabunga ibidukikije, ubwishingizi ndetse no kugira ibikoresho byose nkenerwa ari itegeko.
Bimwe mu bisabwa nk’imyambaro birimo ingofero, inkweto kimwe n’imyenda byabugenewe, hakajyaho n’agapfukamunwa katari gusa akazanywe na Covid-19 n’ibindi bitandukanye. Gusa muri ibi bihe bya Covid-19 hari n’amabwiriza yiyongereye mu bisanzwe kandi azwi n’abacukura.
Mu byemezo avuga ko iki kigo gishobora gufata bitewe n’uburemere bw’ikibazo, avuga ko harimo kuba bahagarika ubucukuzi mu gihe runaka bijyanye n’uburemere bw’ikibazo, ariko kandi hakaba nubwo bafata icyemezo cyo gutanga ibihano bijyanye no guca amafaranga bitewe n’ikibazo.
Nsengumuremyi, asaba abakora ubucukuzi kwisunga amategeko n’amabwiriza abugenga, aho babona bibagoye bakagisha inama aho gukora ibidakwiye. Avuga ko ibyo basabwa mu bucukuzi nta numwe uhabwa ibyangombwa atabizi, ko rero basabwa kubyubahiriza uko byakabaye, bitaba ibyo bakirengera ingaruka z’ibikorwa byabo. Asaba kandi uwo ariwe wese wagira amakuru y’abakora nabi mu buryo bwose guhamagara kuri nomero 2930 itishyurwa.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru tumaranye iminsi igera muri itanu kubwo gutinzwa n’ubuyobozi bwa Koperative bwimanye amakuru, twamenye ko ahaga ku i saa kumi nimwe n’igice z’uyu wa 27 Mata 2021 kuri uyu musozi wa Cubi mu Mudugudu wa Kamabuye uwitwa Gumyumutima Jean Bosco w’imyaka 49 y’amavuko wari umukozi wa Koperative COEMIKA yagwiriwe n’ikirombe agapfa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com