Kamonyi-Kayenzi: Umukozi wa Koperative COEMIKA yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro
Ku mugoroba w’uyu wa 27 Mata 2021, ku i saa kumi n’imwe n’iminota 32, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka CUBI, Umurenge wa Kayenzi, umwe mu bakozi ba Koperative COEMIKA y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, ahamya ko umukozi witwa Gumyumutima Jean Bosco w’imyaka 49 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro agahita yitaba Imana.
Uyu Nyakwigendera, nkuko amakuru abivuga, yagwiriwe n’ikirombe cy’uwitwa Nshimiyimana Phocas ubarizwa muri Koperative COEMIKA. Ubuyobozi bw’iyi Koperative twagerageje kubuvugisha ngo bugire icyo buvuga kuri ibi byago ariko ntabwo bitabye terefone.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri, ko bayamenye bayabwiwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Cubi kaguyemo nyakwigendera.
Aha kuri uyu musozi wa Cubi hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni hamwe muho ikinyamakuru intyoza.com giherutse kujya gusura mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi tugasanga hari byinshi bitagenda, twanashaka amakuru ku buyobozi bwa Koperative COEMIKA bukayimana, nyuma y’iminsi ibiri bakaduha ubutumwa bugufi ko n’ubundi umunyamakuru yagiyeyo atateguje.
Soma hano inkuru bijyana:Kamonyi: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri COEMIKA burangiza ibidukikije budasize ababukora
Munyaneza Theogene / intyoza.com