Gicumbi: Amavunja, Imirire mibi byateje ukutumvikana mu imurika ry’ubushakashatsi
Abayobozi b’inzego z’ibanze banze kuvuga rumwe n’abakoze ubushakashatsi kubijyanye n’isuku no kurwanya imirire mibi.
Nyuma yo gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe n’akarere ka Gicumbi ku bijyanye n’isuku no kurwanya imirire mibi mu baturage b’akarere, ibyavuye mubushakashatsi byatewe ishoti.
Ubwo hatangazwaga iby’ubu bushakashatsi, umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Twizeyimana Jean de Dieu, yabajije niba abayobozi begereye abaturage bemera ibyavuye mu bushakashatsi ariko abayobozi babitera utwatsi.
Yagize ati:”Iyo tuvuze ngo abantu barwaye amavunja muduha umuntu umwe cyangwa babiri, twasaba abafite imirire mibi tukabona bane batanu, none iyi mibare tuberetse mubona ari iy’ukuri”?
Bamwe mu bayobozi bahise batera ishoti ubu bushakashatsi, bavuga ko batemeranywa nabwo, umwe muribo yagize ati:”Hagaragaye ko mu kagari mpagarariye harimo abarwaye bwaki, kandi nta muntu urwaye bwaki uhari”. Undi nawe ahita avuga ko iyi mibare yabatunguye asaba ko bahabwa impapuro zakoreweho ubushakashatsi bakajya kuzikorera ubusesenguzi.
Ikibazo cy’amavunja ni ikibazo cyagarutsweho cyane, ku bitabiriye inama yo kugezwaho ibyavuye mu bushakashatsi, kubijyanye n’amavunja bemeranyijwe ko bitarenze ukwezi kwa munani bazaba batagifite umuntu urwaye amavunja mu karere ka Gicumbi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeye icyifuzo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze, hemezwa ko bagiye guhabwa impapuro zakoreweho ubushakashatsi bakagenda urugo k’urundi, bakagaragaza imibare n’amazina y’abagaragazwa n’ubushakashatsi nkuko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Benihirwe Charlotte.
Ubwo twifuzaga kumenya imibare nyirizina yavuye muri ubu bushakashatsi, ubuyobozi bwavuze ko butayitanga ngo kuko icyifuzo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze ari ukubanza bakongera bagasubira mu byakozwe kuko bo ngo batabyemeye kugira ngo babihuze n’imibare n’amazina yabagaragajwe n’ubushakashatsi.
NAMAHIRWE Pascaline
Intyoza.com / Gicumbi