Abadepite muri Malawi bisanishije n’abanyeshuri Bambara imyenda yabo bitangaza benshi
Izi ntumwa za rubanda z’igitsina Gore muri Malawi, kwambara impuzankano (uniform) z’abanyeshuri byatangaje abatari bake. Byari mu rwego rwo kwisanisha n’abanyeshuri bashakaga kugezaho ubutumwa bwabo bugamije ahanini gukangurira abakobwa kudata amashuri.
Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ba Malawi bahanahanye cyane amafoto y’izo ntumwa za rubanda zambaye ibidasanzwe, bamwe bishimiye iyi myambarire abandi bayigaya.
Abadepite 193 b’inteko ya Malawi nkuko BBC ibitangaza, ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry’imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b’abagore bararyoroheje.
Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n’umurimo ko “mu gukora cyane byose bishoboka“.
Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by’abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza bitewe n’impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.
Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk’igikorwa cyiza, umwe muri bo ndetse yari atwaye icupa ririmo ibigori bikaranze, impamba kenshi y’abana bo mu cyaro bagiye ku ishuri. Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.
Munyaneza Theogene / intyoza.com