Dr. Anita Asiimwe yirukanywe ku buyobozi bwa NCD
Uwari umuyobozi mukuru wa gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato-NCD, Dr. Anita Asiimwe yirukanywe mu mirimo ye, asimbuzwa by’agateganyo uwari umwungirije nkuko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’intebe.
Ku mugoroba w’uyu wa 02 Nyakanga 2021 nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Dr. Anita Asiimwe wari umuyobozi mukuru wa Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato-NCD yirukanwe mu mirimo ye, agasimbuzwa by’agateganyo na Munyemana Gilbert wari usanzwe umwungirije.
Dr. Asiimwe, yirukanwe ku buyobozi nyuma y’igihe kitageze ku mwaka kuko kuwa 12 Ugushyingo 2020 nibwo Umukuru w’Igihugu Kagame Paul yari yamugiriye icyizere amuha kuba umuyobozi mukuru w’iki kigo cya NCD.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu izina ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yirukanye Dr. Anita Asiimwe agahita asimbuzwa by’agateganyo Munyemana Gilbert.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe:
Munyaneza Theogene / intyoza.com