Ibintu 20 byagufasha kubana neza no kurambana n’uwo mubana/mwashakanye (ibikurikira)
Nta muntu utifuza uburyohe bw’urukundo, baciye umugani ngo “Nta zibana zidakomana amahembe”, nyamara mu kuyakomanya hari icyatuma muryoherwa n’urukundo.(iki ni igice cya2).
Turahera ku ngingo ya 11 dukomereza aho twagarukiye ubushize. ibibanza nabyo birimo hano.
- Buri munsi mwereke ko umwishimira
Ni ngombwa ko buri munsi umwereka ko wishimira kuba muri kumwe. Ibi ushobora kubimubwira, cyangwa kumuha utuntu tunyuranye n’iyo twaba tudahenze, yewe ushobora no kwifashisha ibyo musanganywe mu buzima bwanyu aho iwanyu. Urugero, ushobora gutegura ifunguro akunda, ushobora kumuha akarabo ko muri jardin yanyu, aka bombo k’icumi, ndetse n’ikindi cyose wamuha ubwe ukamwereka ko ariwe ku giti cye wakigeneye kandi ko wabitekerejeho.
- Irinde kumubeshya cyangwa kumuca inyuma
Iki ni ikintu gikomeye cyane kandi abantu benshi bubatse ingo bemeza ko gisenya ingo nyinshi. Abashakanye benshi bemeza ko mu byatuma bazinukwa uwo babana ari uko amubeshya cyangwa se cyane cyane aramutse amuciye inyuma. Ibi ntawabivugaho byinshi kuko byumvikana cyane ko iyo uwo ukunda cyangwa mubana aguciye inyuma cyangwa akakubeshya, wumva ko yaguhemukiye cyane kandi akaba yabitewe n’uko yaba atakigukunda.
- Irinde kumuhoza ku nkeke
No mu busanzwe « guhoza ku nkeke » iri mu mpamvu zemerwa n’ubutabera iyo ababanaga basaba ubutane. Si byiza guhoza ku nkeke uwo mubana kuko yumva nta mahoro n’umutuzo abonera aho yakagombye kuba abisanga. Bituma rero yatekereza kuhava vuba. Si byiza guhora umutunga urutoki umucyurira ibyo yigeze gukora bitari byiza.
- Mufate umwanya wo kuganira ku bibazo byanyu
Nta zibana zidakomana amahembe niko abanyarwanda bavuga. Ubwumvikane buke mu rugo bushobora no guterwa n’ibibazo bisanzwe byo mu muryango, cyangwa umutungo n’ibindi. Ibyo ntibyabura, nyamara ni ngombwa ko ababana bafata igihe bakicarana bakaganira ku bibazo byabo, kandi bagasasa inzobe nta guca ibintu ku ruhande. Nibwo babona aho bahera babikosora. Kuruca ukarumira kandi ubona hari ibibazo ntabwo byukaba. Aha biba byiza iyo mufashe akanya mukajya kuganirira ahandi hatuje hatari mu rugo aho musanzwe muba.
- Kwibukiranya ibyiza mwanyuzemo
Aha ni ukuvuga ko mutagomba kwibagirwa amateka meza kandi abubaka yo mu buzima bwanyu. Aha twavuga nk’amataliki y’ingenzi: amavuko, igihe mwamenyaniye, uko mwamenyanye n’aho mwari muri, igihe mwashyingiriwe n’ibindi, mugahora mubyibukiranya kuko biba nk’ifumbire mu rukundo rwanyu.
- Ishimire gutanga kurusha guhabwa
Ishimire ibyo ukorera uwo mubana kuruta ko washimishwa n’uko we hari icyo agukorera cyangwa aguha. Kuko gutanga ngo bishimisha kuruta guhabwa. Bityo buri wese muri mwe nabikora umubano wanyu uzaba nk’umunyenga muri paradizo.
- Mutangire kandi musoze buri munsi muri hamwe
Birumvikana cyane ko ibi byakubaka urugo rwanyu igihe cyose muri kumwe, nyamara ntitwirengagiza ko umwe ashobora kujya kure kubera akazi cyangwa izindi mpamvu, ariko inama igirwa ababana ni uko iyo bishoboka mwajya musoza umunsi mugatangira undi muri hamwe. Ni ukuvuga ko murarana, mbese mugenzi wawe akaba ariwe muntu wabonye nyuma mu gusoza umunsi ndetse akaba ari nawe ubona ukanavugisha mbere y’abandi mu gutangira umunsi. Ibi ntako byaba bisa. Iyo bidashoboka ko muba muri kumwe, ushobora no gukoresha ikoranabuhanga, ukamuhamagara cyangwa ukamwandikira, ukaba ariwe ubikorera mbere y’abandi bose.
- Urukundo nk’umunsi wa mbere
Kora uko ushoboye ku buryo buri gihe muri kumwe witwara nk’umunsi wa mbere musohokana, uhore ucyeye imbere ye, umusekere, umurebe nk’uko wabikoraga mu minsi ya mbere y’urukundo rwanyu, nuteganya kumusohokana nabwo ubitegure nk’uko wabiteguye icyo gihe musohokana bwa mbere. Ibi ni nk’ibirungo wongera iteka mu mubano wanyu ngo urusheho kuramba no kubaryohera.
- Mwereke ko umutekereza
Aha bavuga ko abantu benshi babana bagera aho bakamenyerana bakumva ko umubano wabo byose ari nk’ibisanzwe nta gishya cyazamo. Nyamara bibagirwa ko buri wese aba akeneye kubona ko mugenzi we aho ari amuzirikana. Bityo rero inama igirwa ababana, ni uko buri wese ku ruhande rwe aho ari mu mirimo ye ya buri munsi yajya yereka mugenzi we ko atamuva ku mutima, ushobora gukoresha ubutumwa bugufi kuri telephone, whatsapp, cyangwa se ukaba wanamuhamagara. Abantu benshi bandikira izindi nshuti zabo, yewe usanga hari n’abandikirana kuri whatsapp kandi bicaranye, nyamara ntibibuke koherereza ubutumwa bwiza bw’urukundo uwo basanzwe babana.
- Funga cyangwa zimya telephone yawe cyangwa computer
Aha rero byagaragaye ko muri iki gihe hari abashakanye bajya mu buriri bagifite telephone zabo mu ntoki bari kuri chat n’inshuti zabo. Ibi byangiza cyane umushyikirano w’abashakanye, kuko ntawe uba yitaye ku wundi. Kandi iyo umwe abikora, utabikora yumva atitaweho. Iyi ni imungu ikomeye iri kumunga ingo nyinshi muri iki gihe. Inama rero ni uko mu gihe witegura kuryama, ugomba kuzimya telephone yawe cyangwa mudasobwa byibura isaha imwe mbere y’uko ujya kuryama, kugira ngo ushyire ubwenge bwawe hamwe, wite k’uwo muri kumwe, wite no ku biganiro mugirana.
Ngaho rero, ubwira uwumva ntavunika, tubifurije kuramba mu mubano wanyu n’abo mwashakanye/mubana.
Intyoza.com