Nyagatare: Umukuru w’Umudugudu yatawe muri yombi azira gukubita Umunyamakuru
Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 rwemeje ko rwataye muri yombi Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Umurenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare. Siwe gusa kuko n’umuturage witwa Mutsinzi Steven yatawe muri yombi, aho bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Umunyamakuru wari mu kazi ko gutara amakuru.
Amakuru y’ihohoterwa ry’uyu munyamakuru ukorera Radio Flash mu karere ka Nyagatare yavuzwe cyane kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021 ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ndetse yanagarutsweho cyane na benshi kuri uyu wa Mbere.
Ni amakuru yavuzwe cyane, abatari bake banenga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare uburyo bwihutiye guhita bufata uruhande rwo guhakana ko umunyamakuru atakubiswe. Abantu basaba ko abahohoteye uyu munyamakuru bafatwa bakabiryozwa.
Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rwashyize ahagaragara ku itabwa muri yombi rya Mudugudu n’undi muturage, rwagize ruti “ RIB, iremeza ko yafunze Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare witwa Kalisa Sam n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru igihe yari mu kazi ko gutara amakuru”.
Umunyamakuru wakubiswe yitwa Ntirenganya Charles. Mu Mudugudu yakubitiwemo byavuzwe ko ngo hari hashyizwe Bariyeri iriho abasore bafite inkoni, aho babuzaga abaturage gutambuka, ushaka kugira aho ajya kabone no kuvoma cyangwa guhaha bakamusubizayo. Mu gutabaza, biyambaje uyu munyamakuru ngo abakorere ubuvugizi, birangira uyu Mudugudu n’abandi bamukubise. Amakuru akijya hanze ko umunyamakuru yakubiswe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bubinyujije kuri Twitter bwatanguranywe no guhakana bwivuye inyuma ko uwo munyamakuru nta wamukozeho.
Munyaneza Theogene / intyoza.com