Muhanga-Mushishiro: Barasaba ko ahimuriwe isoko hashyirwa uburyo bwo kwirinda COVID-19
Abaturage bo mu murenge wa Mushishiro barasaba ko ahimuriwe isoko rya Kabadaha mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi hashyirwa ubukarabiro ndetse n’ubwiherero mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwirinda COVID-19.
Musengimana Marie Josee acuruza imbuto muri iri soko, avuga ko ari byiza kwirinda COVID-19 ariko aho bashyizwe ngo hakwiye gushyirwa ibikorwaremezo byabafasha kugira ubwirinzi kuri iki cyorezo kuko usanga barirema ari benshi, baturutse ahantu hatandukanye.
Yagize ati” Kwirinda iki cyorezo ni byiza cyane ariko ababishinzwe bakwiye kureba uko hano hashyirwa ibikorwaremezo byo kudufasha kwirinda kuko nta kandagira ukarabe ziraha kandi abagana iri soko ni benshi bava ahantu hatandukanye”.
Uwineza Jeanne d’Arc avuga ko aho isoko ryahoze hari kandagira ukarabe ariko aha babimuriye ku musozi ntazihari ndetse n’ubwiherero ntabwo wabona, ko kandi ngo nibura hariya hepfo bahoze bikinganga mu mazu y’ubucuruzi bakaba bahikinga izuba.
Yagize ati” Urabona nawe ko badushyize ahantu hagari ariko murabona ko uhinjiye wese atabanza gukaraba kuko nta bukarabiro buhari, ariko aho twakoreraga twari tubufite. Hano ntushobora no kubona ubwiherero, tujya mungo zituriye hano ariko hariya epfo twikinganga mu mazu y’ubucuruzi dukomeje akazi kacu”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable avuga ko iri soko ryaremeye aha ku munsi wa Kabiri hagamijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko inzego zose zahagurukiye gushyira mu ngiro ingamba ziba zashyizweho hagamijwe kurinda abaturage, ko bityo n’ibibazo bigenda biboneka biganirwaho n’izindi nzego bigashakirwa ibisubizo.
Gitifu Musabwa avuga ko ibi bibazo by’ibikorwaremezo bivugwa n’abarema isoko bigiye kurebwaho kugirango abaza muri iri soko babashe kwirinda kandi banarinde imiryango yabo kuko kuza guhaha ugatahana iyi ndwara ntitubyifuza. Bagomba kwirinda bagahabwa kandagira ukarabe n’ibindi byose byo gukoresha birinda.
Avuga kandi ati” Nibyo koko mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza bisaba no kureba ibishoboka byakorwa kugirango tubashe guhashya iki cyorezo kuko tukijenjekeye cyatumara, bityo abaturage nabo bajye bemera impinduka kandi bazakire ariko bibuka ko bagomba kurinda imiryango yabo”.
Nyuma yaho imirenge 7 yo muri aka karere ka Muhanga ishyiriwe muri Guma mu rugo, inzego z’ubuyobozi zafashe umwanzuro w’uko abarema amasoko bose bagomba kuyarema harimo intera ihagije ndetse n’uburyo bwo kwirinda bukarushaho kwitabwaho hagamijwe kugabanya imibare y’abashoboraga kwandura mu gihe isoko ryaremwe na benshi batubahirije amabwiriza yashyizweho.
Akimana Jean de Dieu