Muhanga: Rurageretse hagati y’Akarere n’abahoze ari abakozi birukanwe
Abahoze ari abakozi b’Akarere ka Muhanga bamaze gutanga ibirego byabo muri komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo ndetse hari na bamwe muribo basubijwe mu kazi ariko akarere kinangira kubasubiza mu myanya bityo bitabaza inkiko.
Bamwe mubo twabashije kumenya ndetse bakanahamya aya makuru bavuga ko birukanwe mu buryo budakurikije amategeko, ibi bikaba byaratumye biyambaza inzego zisumbuyeho bagamije gushaka ubutabera buhamye kandi bubereye uwarenganye.
Umwe muri bo ati” Nibyo koko twarirukanwe biranatubabaza kandi mu kazi kacu twaritangiye gukora neza inshingano zacu uko bikwiye, ariko tuza kwirukanwa kubera impamvu za bamwe batashakaga ko dukomeza gutanga umusanzu wacu kubera inzangano ziri hagati y’abantu no kwirirwa bashakira abantu amakosa kugirango babikize”.
Undi ati” Ibintu byatubayeho nta handi nzi byabaye, kubona wirukana umukozi utarigeze umugaragariza amakosa afite mu kazi? Hari abakozi bakora inshingano zabo bakongeraho no kwirirwa bashaka amakosa ku bakozi bamwe ndetse bagatanga raporo zigafatwa nk’ivanjiri imbere y’abayobozi maze umukozi akirukanwa nta kosa na rimwe afite rigaragara muri dosiye ye”.
Mu makuru twamenye, nuko hari n’abandi bakozi birukanwe ndetse bamaze kwishyira hamwe bagashaka abazabunganira mu mategeko bityo bakaba bagiye nabo kugana inkiko mucyo bise guca akarengane nyuma yo gusabwa ko bandika begura ku nshingano zabo mu ntangiriro z’umwaka wa 2020. Gusa hari n’uwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo yasubije mu kazi ariko akarere karinangira kubera ko hari abandi bahuje ibibazo nabo basaba kugasubizwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline aherutse kubwira itangazamakuru ko byaba bitangaje kubona umuntu wanditse asezera ku kazi ke avuga ko ajyanwe n’impamvu ze maze akajya kurega akarere. Yongeyeho ko akarere gafite ubuzima gatozi bityo igihe kazahamagarwa mu nkiko kakwitaba ndetse kagatanga ibisobanuro kubyo kazabazwa bijyanye n’inshingano zako.
Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwiteguye kubazwa inshingano zabwo, aba birukanwe mu kazi bemeza ko bitewe n’imikorere y’abakozi baka karere ndetse na bamwe mu bayobozi ngo gutera imbere biri kure kubera hari bamwe bagifite iturufu y’amoko ndetse no kwanga abo batumva ibintu kimwe, ibyo kwirukanwa mu kazi kwa bamwe mu bakozi bigafatwa nka “munyumvishirize”.
Kugeza ubu nuko muri aka karere hari munyangire ikurikirwa na munyumvishirize ishingiye ku nzangano, ndetse utavuga rumwe n’ibitekerezo bya bamwe akitwa “Ikigarasha” hagamijwe kumushakira ibyaha byo kumwikiza no kumwambura ijambo doreko hari n’abakozi bazwiho ibijyanye n’amoko bakanabyibonamo.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside uko imyaka igenda ishira bugaragaza ko muri aka karere hari ibigaragaza ko hakiri abaturage bakibonamo amoko bishobora guhembera amacakubiri.
Hari tariki ya 29 Mutarama 2020 ubwo abakozi basaga 60 banditse basezera ku kazi mu kiswe ko banditse ku bushake bwabo, ariko abari abakozi bo bakaba baremeje ko”basabwe kwandika basezera mu kazi“kandi bamwe muri aba bari muri za konji ndetse mu birukanwe hakaba hari n’abatarabonye ibyo bagenerwaga n’amategeko batarava mu nshingano.
Akimana Jean de Dieu