Ruhango: Bateguye gushyingura umuntu ufungiye muri gereza ya Muhanga akiri muzima
Umuturage Ngendahayo Simiyoni wo mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango kuri uyu wa 04 Kanama 2021, yateguriwe imihango yo kumushyingura nyuma y’ihererekanywa ry’amakuru atari yo yavugaga ko yapfuye. Ab’umuryango we bagurishije inyana ikuwe ku yayo ngo babone amafaranga yo gukoresha. Abo muri uyu muryango w’uyu mugabo uzwi ku izina rya Ngunda, bavuga ko aya makuru y’ibihuha bayumvanye abantu bavugaga ko bayumvise kuri Radio.
Umugore w’uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Kasemahundo, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango avuga ko umugabo we amaze amezi 10 afungiye muri gereza ya Muhanga. Gusa uyu mugore ntabasha kwemeza neza uwazanye amakuru yuko umugabo we yapfuye. Ubwo ngo bari bamaze kubwirwa aya makuru bashatse amafaranga yo kugura isanduku yo kumushyinguramo ndetse banashaka imodoka igomba kujya kuzana umurambo we i Muhanga.
Yagize ati” Umugabo wanjye amaze amezi 10 afungiye i Muhanga, twumvise amakuru yuko yapfuye maze natwe dutangira gushaka amafaranga yo kuguramo isanduku yo kumushyinguramo tugurisha inyana tuyivanye kuyayo ndetse no gushaka imodoka yo kujya kumuzana kuri gereza ya Muhanga”.
Uwitwa Nzabandora Vianney nkuko TV1 dukesha iyi nkuru ibivuga, abaturage bavuga ko ariwe wa mbere bumvanye amakuru ko Ngunda yapfuye. Uyu ni n’umuvandimwe w’uyu Ngunda, aho nawe avuga ko yabibwiwe n’abandi ndetse yaguma kubikurikirana agasanga nabo babibwiwe ngo n’umugabo wigenderaga batazi neza ngo ababwira ko yabyumvise kuri radio.
Yagize ati” Nanjye nabibwiwe n’abandi bambwira ko Ngunda yapfuye, ariko nkomeje kubikurikirana nsanga nabo bavuga ko babyumvanye umugabo batazi wigenderaga ariko nawe yabyumvise kuri radio”.
Gusa aya makuru avuga ko Ngunda yapfuye yagiye ahererekanywa n’abamuzi ndetse na telefoni zigenda zicicikana kugeza n’aho abaturanyi batangira kwegera umuryango we harimo n’abaturutse i Kigali.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda(RCS),SSP Pelly Uwera Gakwaya ku butumwa bugufi yavuze ko uyu mugabo Ngendahayo Simiyoni uzwi ku izina rya Ngunda afungungiye muri Gereza ya Muhanga ko kandi ari muzima nta kindi kibazo afite.
Akimana Jean de Dieu