Idamange Iryamugwiza Yvonne yahanishijwe imyaka 15 y’Igifungo
Ku myaka 42 y’amavuko afite, Idamange Iryamugwiza Yvonne, kuri uyu wa 30 Nzeri 2021, yahamijwe ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri I Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo. Rwamuciye kandi ihazabu ya Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu byaha Idamange yahamijwe, birimo icyo guteza imvururu cyangwa Imidugararo muri rubanda, Gutanga amakuru y’Ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, hamwe no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba na sheke yatanze itazigamiye.
Idamange, mu kuburana kwe yahakanaga ibyaha byose yaregwaga mbere yuko yikura mu rubanza rugakomeza atarurimo. Mu isomwa ryarwo kuri uyu wa kane I Nyanza, urukiko rwashimangiye ko ibyaha byose yarezwe n’ubushinjacyaha bimuhama, rumukatira imyaka 15 y’Igifungo n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Idamange Iryamugwiza Yvonne, mbere yuko atangira gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko umuyoboro wa Youtube ari naho yanyujije byinshi mu byo yarezwe, ntabwo yari azwi. Yafashwe kuwa 15 Gashyantare 2021 nyuma y’igihe gito atangiye gukoresha YouTube.
Mu byo Idamange yatangaje byaje no kuba intandaro y’ibyavuyemo byinshi mu byaha yahamijwe, Umucamanza yavuze ko harimo imvugo zirengera ihame ryo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.
Muri ibyo byose yatangaje, harimo kuvuga ko Leta yica abantu, ko Igihugu kitagira Perezida, ahubwo kiyobowe n’umuzimu. Ibi umucamanza yavuze ko ari inkuru zidafite isoko(source) izwi kandi zishobora gutera ubwoba n’intugunda muri rubanda. Mu bindi yarezwe harimo sheke y’ibihumbi 400 by’u Rwanda yatanze itazigamiye. Nubwo ngo we yaje kuvuga ko yayishyuye, umucamanza yavuze ko nta gihamya yabitangiye kandi ko icyaha cyayo gisaza mu myaka itatu ikaba itarashira.
Ubushinjacyaha bushingiye ku birego bwatanze mu rukiko, bwari bwasabiye Idamange Iryamugwiza Yvonne igihano cy’imyaka 30 y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni esheshatu y’u Rwanda. Urukiko mu gusoma urubanza, rwamuhamije ibyaha byose yarezwe nubwo yikuye mu rubanza, rumuhanisha gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com